Kwamamaza

Intumwa ya HRW yahatiwe kuva muri RDC

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 08:23' na Philbert Hagengimana


Ida Sawyer, Intumwa y’Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch/HRW) yahatiwe kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho uruhushya rumwemerera kuhaba (Visa) ruteshejwe agaciro mu kwezi gushize.

Ida Sawyer yahagurutse muri RDC kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’imyaka umunani yari amaze ahagarariye uwo muryango muri icyo gihugu nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyo ntumwa ya HRW nta yandi mahitamo yari ifite uretse kuva ku butaka bwa RDC, nyuma y’aho Visa ye yarangiye muri Gicurasi, yongererwa agaciro kugeza mu 2019, ariko mu kwezi gushize (muri Nyakanga) ihita iteshwa agaciro.

Ida Sawyer yongeye gusaba urwo ruhushya bundi bushya, ariko ntiyemererwa. Kuri uwo muryango yari ahagarariye, ngo ni uburyo bwo gupfukirana ijwi iryo ari ryo ryose ritangaza ihohoterwa ry’ikiremwamuntu cyangwa ibindi bikorwa bibi bikorerwa muri RDC.

Mu myaka umunani yari ahamaze, Ida Sawyer yagize uruhare muri raporo zitandukanye zakozwe zigaragaza igitutu gishyirwa ku batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no kuri sosiyete sivile, cyane ko ishyamba atari ryeru dore ko hegereje igihe cy’amatora kuko Itegeko Nshinga riteganya ko agomba kuba mbere y’impera z’uyu mwaka.

HRW isanga yahanwe mu buryo bwa Politiki

HRW ivuga ko Ida Sawyer yahaniwe kuba yaragaragaje amakenga ku bintu bitandukanye nk’uko byemezwa na Anneke Van Woudenberg, uhagarariye uwo muryango ku rwego rwa Afurika, akanongeraho ko nta gisobanuro Leta ya Congo yigeze itanga.

Yagize ati “Ni uburyo bwo guhatira Ida kuva ku butaka bwa Congo. Ni ukugerageza gupfukirana raporo zose ku bikorwa na Guverinoma ya Congo.”

Lambert Mende, Umuvugizi wa Leta ya Congo yatangaje ko nta bisobanuro inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zikwiye kuba zisabwa ku cyemezo zafashe.

Ati “Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifite ububasha bwo kwemera cyangwa kwanga ubusabe, ndetse no gutesha agaciro uruhushya rwo kuhaba (Visa) rwahawe umunyamahanga, kandi ibyo ntibigombera gutangwaho ibisobanuro.”

Ibi ngo ntibakwiye kuba babyisobanuraho kuko n’abaturage babo mu mahanga iyo bahawe Visa, bayimwe cyangwa iteshejwe agaciro ntibisabwaho ibisobanuro.

Ida Sawyer, Intumwa y’Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch/HRW)

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved