00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intumwa ya Amerika muri Haiti yeguye yinubira ubunyamaswa igihugu cye cyeretse abimukira

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Daniel Foote wari Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Haiti yeguye ku nshingano ze avuga ko atakwemera ibyo igihugu cye giherutse gukora byo gusubiza iwabo ku ngufu abimukira baturuka muri Haiti.

Foote yavuze ko umwanzuro wo gusubiza iwabo Abanya-Haiti bari bahungiye muri Amerika, ari igikorwa cya ‘kinyamaswa’.

Mu cyumweru gishize ni bwo Amerika yatangiye gupakira abimukira b’Abanya-Haiti ibasubiza iwabo, akaba ari umwanzuro ureba abasaga 13.000 bashakaga ubuhungiro.

BBC yatangaje ko guhera ku Cyumweru gishize, Amerika imaze gusubiza muri Haiti abasaga 1400, bakuwe mu nkambi iri muri Leta ya Texas hafi y’igihugu cya Mexique.

Foote mu ibaruwa y’ubwegure bwe, yavuze ko Haiti ari igihugu kidatekanye ku buryo koherezayo abimukira basaga ibihumbi 13 bidakwiriye igihugu kivuga ko cyubahiriza uburenganzira bwa muntu nka Amerika.

Umwanzuro wo kwirukana abo bimukira wateje umwuka mubi mu banyapolitiki bo muri Amerika, aho bamwe basaba ko abo bantu bahabwa ubuhungiro aho gusubizwa mu gihugu bahunze, kimaze iminsi mu bibazo byatewe n’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse.

Foote yavuze ko adashobora gukomeza kurebera ubunyamaswa Amerika iri gukorera abimukira bo muri Haiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .