Inteko ya EALA igiye guteranira i Nairobi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Ugushyingo 2016 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EALA ) igiye guteranira mu mujyi wa Nairobi muri Kenya mu cyumweru gitaha, aho izasuzuma umushinga w’itegeko rirebana n’uburinganire n’iterambere ndetse n’irindi rigenzura imikoreshereze y’ibikozwe muri pulasitiki (Polythene Materials).

Amasezerano ya EAC yemera uruhare rugaragara umugore agira mu guteza imbere imibereho myiza, ubukungu n’iterambere rirambye ndetse n’ubwitabire bw’abagore n’abagabo mu izamuka ry’ibihugu bigize uyu muryango.

Umushinga w’Itegeko rirebana n’ikoreshwa ry’ibikoze muri palasitiki watanzwe na depite Patricia Hajabakiga ukomoka mu Rwanda urimo ingingo zigamije gushyiraho amategeko agamije kurengera ibidukikije binyuze mu gukumira icuruzwa ryabyo.

Inkuru ya The Newtimes ivuga ko mu bindi bizaganirwaho mu gihe cy’ibyumweru bibiri ari ibijyanye n’ubukangurambaga ku muryango wa EAC bumaze iminsi bubera mu bihugu biwugize ndetse na raporo ku bikorwa by’uyu muryango.

Iyi nteko rusange kandi izakurikirwa n’inama y’Ihuriro ry’Inteko z’ibihugu bya EAC (Nanyuki Series) izatangira ku itariki ya 30 Ugushyingo 2016.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza