00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru utamenye ku rugendo rwagushije ubutegetsi bwa Alpha Condé mu manga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 5 Nzeri 2021, mu Ngoro ya Sékoutoureya icumbikira abakuru b’ibihugu muri Guinée hiriwe humvikana urufaya rw’amasasu. Yari integuza ya Coup d’état yasize ku mugoroba w’uwo munsi Alpha Condé avanywe ku butegetsi.

Uyu mugambi wacuzwe ndetse unashyirwa mu bikorwa n’ingabo ziyobowe na Col Mamady Doumbouya ukuriye Umutwe udasanzwe washinzwe mu 2018 mu Gisirikare cya Guinée Conakry.

Ubusanzwe, Ingoro ya Sékhoutouréya iherereye ku Mwigimbakirwa wa Kaloum mu Mujyi wa Conakry. Mbere yo kuyigeraho ubanza kunyura kuri bariyeri eshatu zirindwa n’ingabo zo mu Mutwe wihariye ucunga Umutekano w’Umukuru w’Igihugu uzwi nka “Bataillon Autonome de Sécurité Présidentiel (BASP)” ziba mu Nkambi ya Makambo, mu gace ka Boulbinet, mu bilometero bike uvuye kuri Sékoutoureya.

Jeune Afrique yavuye imuzi ibitazwi ku rugendo rwagejeje ku ihirima ry’ubutegetsi bwa Alpha Condé bigizwemo uruhare n’abari abantu be ba hafi.

Yanditse ko mu gitondo cy’umunsi wakozweho Coup d’état, ku wa 5 Nzeri 2021, abarinzi bo kuri izo bariyeri ziri mu nzira igana ahari amarembo y’Ingoro ya Perezidansi bari basinziriye.

Ubusanzwe, abasirikare ba BASP ni bo bafatwa nk’inkoramutima za Perezida, ndetse bamwe muri bo babarizwa mu Ishyaka rya Rassemblement du peuple de Guinée (RPG, riri ku butegetsi) ariko nta mahugurwa n’ibikoresho bihagije bafite.

Coup d’état yabaye mu gihe hari integuza yari yatanzwe mu gihe cyashize. Umufaransa Général Bruno Clément-Bollée, wakoze mu bijyanye n’amavugurura mu Gisirikare cya Guinée yasabwe na Alpha Condé, yigeze kuvuga ko Sékhoutouréya iri “mu Ngoro z’abaperezida zicunzwe nabi muri Afurika y’Iburengerazuba.’’

Yongeyeho ko urebye imiterere yayo n’iy’Ingoro ya Plateau y’i Abidjan, wabona ari nko kugereranya “amanywa n’ijoro’’ kuko bitandukanye cyane.

-  Alpha Condé yakuwe mu igorofa rya mbere

Muri icyo gitondo, Lt Col Mamady Doumbouya yahagurutse ku birindiro bye biri mu Gace ka Kaleya mu Mujyi wa Forécariah muri Basse-Guinée, ni mu ntera y’ibilometero 85 uvuye ahari Sékoutoureya. Yari aherekejwe n’imodoka zigera kuri 50 zirimo amakamyo n’imodoka za gisirikare zihetse imbunda z’ibifaru. Ahagana saa Mbili za mu gitondo ni bwo yinjiye muri Sékoutoureya i Kaloum.

Lt Col Mamady Doumbouya yari kumwe n’Ingabo zo mu Mutwe udasanzwe [Groupement des forces spéciales (GFS)] zibarirwa muri 500, zirimo abitwaje intwaro z’inkazi bavuyemo abagiye imbere y’Inkambi ya Makambo [icumbikira abasirikare ba BASP barinda Perezida], kugira ngo babuze abashaka gusohoka bajya gutanga ubufasha.

Muri icyo gihe, hari izindi ngabo zigize Umutwe wihariye zatojwe n’Abafaransa n’Abanya-Israel, berekezaga ku Ngoro ya Sékhoutouréya bafite burende n’intwaro zikomeye zirimo na rokete.

Ibi byabaye mu gihe Alpha Condé yari amaze iminsi avuye mu Kirwa cya Sardaigne kiri mu Nyanja ya Méditerranée, aho yari yatumiwe n’umushoramari w’inshuti ye, Umutaliyani ufite ubwenegihugu bwa Erythrée Makonnen Asmaron, bafatanyije gutegura uruzinduko Perezida wa Erythrée, Isaias Afwerki yagombaga kugirira muri Guinée ku wa 9 Nzeri 2021. Alpha Condé w’imyaka 83 ufite indwara yo kubura ibitotsi izwi nka ’insomnia’, byaje kumwiba mu masaha y’igitondo, cya gihe izuba rirasira.

Ingoro ya Sékoutoureya yubatswe n’Abashinwa ku butegetsi bwa Lansana Conté [Yabaye Perezida wa Kabiri wa Guinée hagati ya 3 Mata 1984 kugeza atabarutse ku wa 22 Ukuboza 2008]. Alpha Condé yabaga mu cyumba cya wenyine. Umugore we Djene Kaba Condé yabaga mu yindi nyubako mu gihe umwana wabo, Mohamed, aba i San José muri Costa Rica.

Hanze ya Sékoutoureya aho Alpha Condé yabaga, urebeye mu madirishya hanze yayo hari abarinzi batanu cyangwa batandatu barinda Perezida, bose bari bambaye gisivili. Uzamutse ingazi muri iyi nyubako, hari ibiro bye n’icyumba abamo. Aho ni ho Lt. Col. Mamadou Alpha Kaloko uyobora BASP, yahise anyura ubwo batangiraga kurasana, ajya gutanga amakuru y’ibiri kuba. Aho ni ho Alpha Condé yaje gufatirwa.

Hanze ho bari batangiye kurasana, ndetse benshi bahasize ubuzima. Jeune Afrique yatangaje ko amakuru yabonye ari uko abarinzi 20 ba Perezida barimo na Colonel Yemoiba Camara, wari umuyobozi wa hafi mu barinzi ba Perezida ndetse na babiri ba GFS bishwe.

Abateye Coup d’état bari bayobowe n’umwe mu barinzi ba Perezidansi umenyereye iyo nyubako. Bakihagera bahise bamena idirishya, bahinguka ku ngazi aho bahise bagera ku igorofa rya mbere.

-  Lt. Col. Mamadou Kaloko wayoboraga abarinda Perezida yakangishijwe kurasa!

Ubwo bageraga mu cyumba cyarimo Perezida, bahise bamufata baramukanga bamubwira ko nateza ikibazo bahita “bamurasa”.

Ako kanya bahise bafata Perezida Alpha Condé bamumanura mu ruganiriro ruri mu igorofa rya mbere aho bamufotoreye, bakanamufatira amashusho. Bagaragazaga umujinya w’umuranduranzuzi.

Nyuma y’aho ni bwo hatangiye gusakazwa amafoto yerekana Perezida Alpha Condé yicaye mu ntebe, agoswe n’abasirikare bafite imbunda.

Yanakurikiwe n’amashusho yasakajwe yerekana Colonel Mamady Doumbouya yigamba ko bafashe ubutegetsi.

Uyu Lt Col Mamady Doumbouya, Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Abasirikare muri Guinée, yatangiye kugaragara ubwo hakorwaga akarasisi ka Gisirikare mu 2018.

Si ubwa mbere Alpha Condé yari agezwe amajanja n’abashaka kumuhirika ku butegetsi kuko no mu 2011 byarabaye. Alpha Condé w’imyaka 83 yatorewe manda ya gatatu umwaka ushize, nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga mu buryo butavuzweho rumwe.

Coup d’état yo muri Guinée, yabaye iya kane ibaye muri Afurika y’Uburengerazuba kuva muri Kanama 2020 harimo ebyiri zakozwe muri Mali n’indi itarakunze muri Niger.

Condé wahiritswe ku butegetsi, kugeza ubu ubuzima bwe bumeze neza nk’uko intumwa z’Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) zamusuye ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, ziheruka kubitangaza.

Alpha Condé yahiritswe ku butegetsi n’Ingabo ziyobowe na Col Mamady Doumbouya ukuriye Umutwe udasanzwe washinzwe mu 2018 mu Gisirikare cya Guinée Conakry
Alpha Condé ameze neza nyuma y'icyumweru amaze ahiritswe ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .