Inkura y’umukara yari ijyanywe muri Tanzania yapfiriye mu ndege

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Inkura y’umukara yapfuye ubwo yari mu ndege ivanywe mu gihugu cy’u Bwongereza ijyanywe muri Tanzania.

Iyi nkura y’ingabo yari ifite imyaka 17 y’amavuko, izwi ku izina rya Zambezi yapfuye ubwo yavanwaga muri Pariki Port Lympne ijyanywe muri Pariki ya Serengeti iri mu zizwi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nkura ya Zambezi yavanywe ku kibuga cy’indege cya Lydd muri Kent iherekejwe n’itsinda ry’inzobere zitandukanye mu kwita ku nyamwaswa.

Ubuyobozi bwa Aspinall Foundation bushinzwe iyi pariki ya Port Lympne, bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rwa Zambezi.

BBC yatangaje ko icyateye urwo rupfu kitazwi ariko ubuyobozi bwa Port Lympne bwatangaje ko hari gukorwa iperereza ku cyateye urwo rupfu.

Kugeza ubu ku Isi hose hasigaye Inkura z’umukara zigera ku 5600 nyuma y’uko ba rushimusi bakomeje kuzihiga no kuzica.

Zambezi yapfuye ubwo yari iri mu ndege izanywe muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza