Ingengo y’imari ya EAC mu 2019/2020 yiyongereyeho miliyoni zirenga 11$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2019 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wamurikiye Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA), ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, ingana na $111,450,529.

Umwaka ushize EAC yateganyaga gukoresha $ 99,770,716, bivuze ko hiyongereyeho miliyoni zirenga 11 z’amadolari.

Minisitiri wungirije ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Tanzania, Dr Damas Ndumbaro, niwe watangaje iyi ngengo y’imari ahagarariye Umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri k’uyu muryango, Olivier Nduhungirehe.

Insanganyamatsiko y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 iragira iti “Gukomeza guteza imbere inganda hagamijwe kongera imirimo n’Iterambere kuri bose”.

Ibikorwa by’ingenzi bizitabwaho mu mwaka utaha w’ingengo y’imari n’ibijyanye no guhuza imipaka no guteza imbere ubucuruzi muri EAC no hanze yayo, kongera ibyoherezwa mu mahanga, iterambere ry’ibikorwa remezo byo ku rwego rw’akarere, gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange ndetse no kongera iterambere ry’inganda.

Hazibandwa kandi ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda iganisha ku ishyirwaho ry’ifaranga rimwe rya EAC, impinduka mu nzego z’umuryango n’ibindi.

Mu ngengo y’imari ya 2019/2020, hateganyijwe ko ubunyamabanga bwa EAC, bugenerwa $53,296,404, EALA ikagenerwa $18,973,845, urukiko rwa EAC rukagenerwa $4,225,241.

Inama ya za Kaminuza za EAC izahabwa $9,586,426; Komisiyo y’ikibaya cy’ikiyaga cya Victoria ihabwe $13,193,849 naho umuryango ushinzwe uburobyi mu kiyaga cya Victoria uhabwe $ 4,061,145.

Komisiyo ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga izakoresha arenga miliyoni 1$; Komisiyo ishinzwe ururimi rw’Igiswahili ikoreshe arenga miliyoni 1 $; Komisiyo ishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuzima yagenewe arenga miliyoni 3$ naho Ikigo gishinzwe amarushanwa kigenerwa arenga $727,501.

Muri iyi ngengo y’imari, ibihugu binyamuryango bizatanga imisanzu binyuze muri Minisiteri zishinzwe ibikorwa bya EAC, ingana na $49,791,446; Minisiteri z’uburezi zitange $4,379,968 naho Minisiteri zifite uburobyi mu nshingano zitange $2,060,845.

Abafatanyabikorwa mu iterambere bazatanga $54,031,725 mu gihe kaminuza zihurira muri uyu muryango zizatanga $ 468,300, ahandi hatandukanye hagaturuka 422,100.

Izindi nzego kandi zizibandwaho zirimo; ibikorwa by’amahoro, umutekano, imiyoborere myiza n’itegeko nshinga, biganisha ku gushyiraho leta ihuriweho ya EAC.

Ingengo y'imari ya EAC yiyongereyeho miliyoni zirenga 11 z'amadolari
Minisitiri wungirije ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Tanzania, Dr Damas Ndumbaro, niwe watangaje iyi ngengo y’imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza