00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Somalia zongerewe igihe

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 04:37
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) watangaje ko ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia (AMISOM) zongererwa igihe kugeza tariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka.

Mu gihe hategerejwe amatora y’umukuru w’ igihugu, kuri uyu wa Kabiri akanama k’Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe gashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano kemeje ko ingabo zawo zongererwa igihe zagombaga kumara muri Somalia, ni umwanzuro wafatiwe mu nteko y’ aka kanama kagizwe n’abanyamuryango 15.

Nk’uko The East Africans ibitangaza, uyu mwanzuro w’aka kanama ugomba kugezwa mu kanama k’ Umuryango w’ Abibumbye ONU ishami rishinzwe umutekano kuko aribo bemeza burundu igihe cy’ubutumwa bw’akazi bwa AMISOM.

Ingabo za AMISOM ziri muri Somalia kuva mu mwaka wa 2007 kubera ibibazo by’ umutekano muke urangwa muri iki gihugu biturutse ku mitwe yitwara gisirikare nka Al-Shabaab.

Uyu mwaka Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe ku bufatanye n’Umuryango w’ Abibumbye bari batangaje ko bazatangira kuvana abasirikare ba AMISOM muri Somalia, aho bateganyaga ko kugeza mu kwezi kw’Ukuboza 2021 iki gisirikare cyagombaga kuba cyamaze kuvanwa muri iki gihugu.

Ibi ariko byakomwe mu nkokora no kutumvikana kw’ abanya politike muri Somaliya itariki nyayo y’ amatora y’ umukuru w’ igihugu, byari biteganyijwe ko amatora y’ umukuru w’ igihugu yagombaga kuba mu ntangiro z’ uyu mwaka, abayobozi bakuru bavuga ko gutinda kw’ amatora byaturutse ku ngaruka za Covid-19 n’ icyorezo cy’ Inzige zibasiye iki gihugu.

Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed yasoje manda ye tariki ya 8 Gashyantare 2021.

AMISOM igizwe n’abasirikare ba Kenya, Uganda, u Burundi, Ethiopia na Djibouti ndetse n’ aba Polisi bava mu bihugu bya Ghana, Kenya, Nigeria, Siera Leone, Uganda na Zambia.

Ingabo za AU zongerewe igihe muri Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .