00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za SADC zatangiye ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Kanama 2021 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADCSF) zatangiye ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique.

Ni ibikorwa byatangijwe kuri uyu wa Mbere, bitangizwa na Perezida Filipe Nyusi uyoboye SADC na mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Masisi uyoboye Ishami ry’ubufatanye mu bijyanye n’Umutekano muri SADC.

Gutangizwa ibyo bikorwa byabereye mu Ntara ya Cabo Delgado imaze imyaka itanu yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba, byahitanye abasaga 3000 mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

Izi ngabo za SADC zitangiye ibikorwa mu gihe hafi ibice bitandukanye byari byarigaruriwe n’inyeshyamba byamaze kugaruzwa mu maboko ya Leta bigizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique.

Kuri iki Cyumweru, izo ngabo zabohoye Umujyi wa Mocímboa da Praia wafatwaga nk’ibirindiro bikuru by’inyeshyamba.

Ikinyamakuru Club of Mozambique cyatangaje ko Perezida Nyusi yasabye izo ngabo za SADC ubufatanye n’izindi basanze kugira ngo intego yabazanye izagerweho.

Yagize ati “Izi ngabo zamaze kutwemerera ko zizakorana neza n’abandi basanze. Nta mwanya wo kudahuza dufite. Turasaba ingabo ubufatanye, guhanahana amakuru, ikinyabupfura no gutabara abaturage.”

Nyusi kandi yasabye izo ngabo guharanira ko umubano wazo n’abaturage ugenda neza.

Ingabo za SADC zahise zoherezwa muri Cabo Delgado mu bice bitandukanye gufatanya n’izindi ngabo zirimo iz’u Rwanda n’iza Mozambique.

Ingabo za mbere za SADC zageze muri Mozambique mu mpera za Nyakanga ariko ntabwo hatangajwe impamvu zatinze gutangira ibikorwa.

Biteganyijwe ko izo ngabo zizakoresha miliyoni 12 z’amadolari mu gihe cy’amezi atatu.

Ingabo za SADC ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .