00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za RDC zishe inyeshyamba 27, zipfusha abasirikare bane

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko ku wa Kane, zapfushije abasirikare bane zica n’abarwanyi 27 mu mirwano yamaze iminsi ibiri iri kubera mu duce two mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Iyi mirwano yabaye ku wa Kabiri no ku wa Kane mu duce tubiri harimo Djugu muri Ituri nyuma y’aho abarwanyi b’ihuriro ryitwa CODECO bari bamaze gutwika inzu 20 ziri muri ako gace bakanagaba igitero ku birindiro by’ingabo.

Ingabo zabonye imirambo 27 y’abarwanyi ba CODECO cyo kimwe n’imbunda eshatu zo mu bwoko bwa AK 47.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Jules Ngongo, yagize ati “Gusa ku bw’amahirwe make, twatakaje abasirikare bane.”

Muri Kivu y’Amajyaruguru ho, igisirikare cyishe abarwanyi batatu b’umutwe wa ADF nk’uko Captain Antony Mualushayi, umuvugizi w’ingabo muri ako gace yabitangaje.

Ituri ni kamwe mu duce twa RDC dukize ku mabuye y’agaciro cyane cyane zahabu, gusa kamaze igihe kinini karangwamo amakimbirane yanafashe indi ntera mu 2017 ubwo abarwanyi ba CODECO bakazaga umurego.

RDC ikomeje kuba isibaniro ry'intambara iterwa n'imitwe yitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .