00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za RDC zataye muri yombi Col. Bora Manassé wari ushinzwe ibikorwa muri FDLR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2021 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyataye muri yombi Col. Bora Manassé, usanzwe yitwa Nshimiyimana Augustin, uyu akaba yari ashinzwe ibikorwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu musirikare yafatiwe muri Masisi mu mpera z’icyumweru gishize bigizwemo uruhare nabarwanyi ba Mai Mai, nyuma yo gushwana na FDLR.

Col. Bora yari ashinzwe ibikorwa byo guhuza FDLR n’indi mitwe ikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Col Bora ni mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y’abacengezi akaba na mubyara w’uwahoze ari Umuvugizi wa FDLR, Bazeyi Fils La Forge.

Abari abayobozi bakuru mu mutwe wa FDLR, bahuye n’akaga gakomeye kuva mu mwaka wa 2019. Muri uwo mwaka nibwo ingabo za FARDC zahitanye Lieutenant General Sylvestre Mudacumura na Dr Ignace Murwanashyaka bayoboraga FDLR.

Ni nabwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo, boherejwe mu nkiko zo mu Rwanda mu nyuma yo gufatwa bavuye muri Uganda.

Ni mu gihe Gen Musabyimana Juvenal uzwi nka Jean Michel Africa wayoboraga RUD Urunana nayo yiyomoye kuri FDLR, yishwe na FARDC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .