Seyoum Mesfin wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia kuva mu 1991 kugeza mu 2010, yiciwe hamwe n’abandi bantu batatu bakomeye muri iri shyaka riri ku butegetsi mu Ntara ya Tigray.
Igisirikare cya Ethiopia cyatangaje ko cyabarashe nyuma y’uko kibasabye kumanika amaboko ariko bakanga.
Nyuma y’intambara imaze igihe ibera muri Tigray, Leta ya Ethiopia yari yarashyizeho impapuro zo guta muri yombi Seyoum Mesfin ndetse n’igihembo cy’ibihumbi 254$ ku muntu wese uzabasha kumufata cyangwa gutanga amakuru y’aho aherereye.
Ku wa 4 Ugushyingo 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yatanze itegeko ko ingabo za leta zigaba ibitero muri Tigray zigakura iri shyaka rya TPLF ku butegetsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!