Abayobozi bo muri aka karere bahise bahagarika ingendo zose z’amatungo zikorerwa mu karere no hanze yako, ndetse n’ababaga ayo matungo bahagaritswe kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’iyo ndwara cyane ko yandura ku bwinshi.
Daily Monitor ivuga ko iyi ndwara iheruka gutera muri iki gihugu mu Ukwakira umwaka ushize, none ikaba yasakaye mu duce dutanu muri 12 tugize aka Karere ka Kiruhura. ndetse ko byibura mu rwuri rumwe muri buri gace yafashwe n’iyi ndwara.
Mu gace kitwa Kikatsi ho ni inzuri umunani zafashwe n’iyi ndwara.
Umwe mu bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri ako Karere, Dr. Grace Asiimwe, yavuze ko igitera ikwirakwira ry’iyi ndwara ari ukubera ingendo z’amatungo, yaba iziva ku nzu zimwe zijya ku zindi cyangwa zijya aho zigurishirizwa ku masoko.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, abayobozi b’aka Karere bahagaritse amakaragiro y’amata 14 aherereye mu duce twagaragayemo iyi ndwara, ndetse n’abandi bantu bacuruzaga cyangwa baguraga amata nabo barahagarikwa.
Gusa abatunze amatungo muri aka karere bahangayikishijwe n’iki cyemezo kuko aya matungo ari yo bakeshaga kubaho.
Umuyobozi wa Koperative y’aborozi muri aka Karere, Emmanuel Kyeishe, avuga ko nubwo iyi ndwara iri gukwirakwira cyane igisubizo cyo kuyihagarika kibabangamiye.
Ati “Twebwe Aborozi tubaho tubikesheje amatungo yacu n’ibiyakomokaho [...] Nibahagarika ingendo z’inka no gucuruza amata, ndibaza uburyo batekereza ko tuzabaho. Turi mu gihirahiro. Yego dukeneye kurwanya iyi ndwara ariko nanone dukeneye kubaho.”
Dr. Asiimwe yavuze ko hagiye gutangira gahunda yo gukingira amatungo mu Karere hose.
Ibimenyetso by’iyi ndwara y’uburenge ku matungo birimo kugira umuriro, gucika ibisebe ku rurimi, ku munwa, mu kanwa, ku mabere ndetse no hagati y’ibinono. Itungo ryafashwe nayo ntiritanga umusaruro uhagije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!