00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indembe za Covid-19 muri Afurika zifite ibyago byinshi byo gupfa

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’ibitaro bya Groote Schuur bya Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo bwagaragaje ko abarwayi ba Covid-19 muri Afurika barembye bafite ibyago byinshi byo gupfa ugereranyije n’indi migabane.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bitaro 64 biri mu bihugu 10 by’Afurika, bwagaragaje ko ibitaro bya za Kaminuza aribyo bibasha kugira ibikoresha ugereranyije n’ibindi bitaro.

Nk’uko babitangaje kuri uyu wa Gatanu, ibura ry’ibikoresho byo kwita ku barwayi ba Covid-19, riri mu mpamvu zituma aba barwayi ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku barwayi 3,000 ba Covid-19 bakeneye kwitabwaho bihagije bo mu bihugu 10 by’Afurika hagati y’ukwezi kwa Gatanu n’ Ukuboza 2020, kimwe cya kabiri cy’aba barwayi bitabye Imana mu minsi 30 banduye iyi ndwara.

Mu mpamvu zitera izi mpfu ubu bushakashatsi bugaragaza harimo abarwayi bafite izindi ndwara nka Diyabete, Agakoko gatera SIDA, impyiko n’ umwijima. Hari kandi n’ibibazo by’ibikoresho bidahagije nk’ibifasha abarwayi bakeneye umwuka wo guhumeka.

Bagaragaza ko abatuye Afurika bari hasi mu mibare ugereranyije n’indi migabane, yaba mu mibare y’abandura n’abapfa, ariko bakavuga ko nubwo bari hasi mu kwandura, abandura bafite ibyago byinshi byo gupfa kuko kwitabwaho bigoranye.

Aba bashakashatsi bagereranyije imibare y’ abarwayi barembye bapfa, basanze muri Aziya, u Burayi n’Amerika abarwayi ba Covid-19 bapfa bari ku kigereranyo cya 31.5%, naho muri Afurika bikaba bigaragara ko imibare iri hejuru kuko iri ku kigereranyo cya 48.2%.

Ibihugu byakorewemo ubushakashatsi ni Misiri, Ethiopia, Ghana, Kenya, Libya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Niger na Afurika y’Epfo.

Ku mugabane w’Afurika harabarurwa abantu 3,425,102 bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19, naho abamaze guhitanwa nacyo ni 85,498.

Abarwayi ba Covid-19 barembye muri Afurika baba bafite ibyago byinshi byo gupfa kurusha ku yindi migabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .