00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege ya Uganda Airlines yashizemo amavuta i Dar Es Salaam, abagenzi barasohorwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Indege ya Uganda Airlines yatinze guhaguruka ku kibuga cy’ingende ’Julius Nyerere International Airport’ giherereye i Dar-es Salaam muri Tanzania nyuma y’uko ishizemo amavuta igasohora abagenzi ngo ibanze ishyiremo andi.

Ubuyobozi bwa Uganda Airlines bwatangaje ko impamvu y’uku gutinda kwatewe n’ibibazo yagiranye na rwiyemezamirimo wajyaga uyiha amavuta muri Tanzania bigatuma atabageraho ku gihe.

Mu itangazo bwatanze bwagize buti “Mutwemerere tubisegureho ku bw’ikibazo cyabaye ejo ku wa 12 Nyakanga ku ndege yacu ya UR 321 yamaze umwanya munini itarahaguruka ku kibuga cya Julius Nyerere International Airport i Dar es Salaam. Twagize ikibazo cy’amavuta yatinze kuhagera, byatewe na rwiyemezamirimo wayiduhaga i Dar es Salaam.”

“Iki kibazo tuzagikurikirana hamwe na rwiyemezamirimo kugira ngo kitazasubira ukundi. Turabizeza ko iki kibazo twagize cyadutunguye, bitavuze ko ariko dukora buri munsi.”

Ubusanzwe Uganda Airlines ikora ingendo ebyiri i Dar es Salaam ku munsi; imaze iminsi mu bibazo byatumye mu ntangiriro za Gicurasi bamwe mu bayobozi bayo barimo Umuyobozi mukuru, Cornwell Muleya, bahagarikwa mu kazi na Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba Wamala, bashinjwa ruswa n’imikorere idahwitse byatumye ihomba.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta muri Uganda igaragaza ko mu mwaka wa 2018/2019 Uganda Airlines yahombye miliyari 4.197Frw ndetse mu 2019/2020 ibi bihombo birazamuka bigera kuri miliyari 28.544Frw.

Mu ntangiriro za Nyakanga, Minisitiri Wamala yatangaje ko Guverinoma ya Uganda igiye gushyira imwe mu migabane yayo ku isoko ku buryo mu myaka itatu iri imbere izaba yavuye mu maboko ya Leta ikajya mu y’abikorera kugira ngo ikore yunguka.

Indege ya Uganda Airlines yashizemo amavuta bituma itinda guhaguruka ku kibuga cy'indege muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .