00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege ya Uganda Airlines imaze ukwezi iparitse yarabuze uyikora

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Sosiyete itwara abantu mu kirere, Uganda Airlines, ikomeje kugwa mu bihombo nyuma y’imyaka ibiri isubukuye ingendo. Kuri ubu ikiri kuvugwa ni indege yayo imaze ukwezi iparitse ku kibuga cy’indege cya Entebbe kuko hari ibyuma yabuze kugira ngo ikomeze akazi.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa CRJ900 Bombardier, ni imwe muri enye iyi sosiyete yatangiranye mu 2019 zigatwara miliyoni 149,6 z’amadolari, nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Inkuru ya Monitor ivuga ko umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Uganda Airlines, Pereza Ahabwe, umwe mu bayobozi bari mu bihano by’amezi atatu kubera imikorere mibi y’iyo sosiyete, muri Kamena yanditse ibaruwa avuga ko kugira ngo indege imaze ukwezi iparitse ibashe kuguruka, bizasaba ko bakura icyuma kimwe mu yindi nzima.

Bivugwa ko iki cyuma cyizwi nka inlet gifasha indege kohereza umwuka muri moteri, kizavanwa mu yindi ndege ikiri nzima kigashyirwa mu yaparitswe kugira ngo bayigeze aho izakorerwa.

Mu ibaruwa ya Ahabwe kandi havuzwemo ubwoba bw’uko Uganda Airlines ishobora gukomeza kugwa mu bihombo kubera abakozi badashoboye.

Kubera abantu benshi bari baragiranye amasezeran akaba atubahirizwa, nabyo byagaragajwe nk’ibishobora kugusha iyo sosiyete mu gihombo kigera ku bihumbi 200 by’amadolari.

Nubwo ibibazo bitayoroheye, Daily Monitor yatangaje ko Uganda Airlines iherutse gushyira hanze itangazo ishyira ku isoko imyanya 180 y’abakozi bashya. Hari abavuze ko imwe muri iyo myanya yashyizwe ku isoko isanganywe abayikoramo barimo n’abahagaritswe, nubwo Minisiteri y’imirimo rusange no gutwara abantu n’ibintu yabihakanye.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta muri Uganda igaragaza ko mu mwaka wa 2018/2019 Uganda Airlines yahombye miliyari 4.197Frw ndetse mu 2019/2020 ibi bihombo birazamuka bigera kuri miliyari 28.544Frw.

Uganda Airlines imaze igihe ikorera mu bihombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .