Inama ya kabiri ya ICGLR ku bibazo bya Centrafrique yasubitswe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 Gashyantare 2021 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga bigari, ICGLR yagombaga guteranira muri Angola yiga ku bibazo by’umutekano na politike muri Centrafrique yasubitswe.

Ku wa 29 Mutarama 2021 nibwo Inama nk’iyi yateraniye i Luanda muri Angola yitabirwa na Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi wa ICGLR, João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Tchad, Déby Itno, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra na Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo.

Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, wari uhagarariye Perezida Kagame. Ubwo iyi nama yarangiraga byanzuwe ko nyuma y’iminsi 10 hazaterana indi n’ubundi igakomeza kwiga ku bibazo by’umutekano na politike muri Centrafrique.

Amakuru dukesha The New Times ni uko iyi nama ya kabiri itakibaye, kandi itariki yimuriweho ikaba itaratangazwa.

Mu myanzuro yari yafatiwe mu nama ya mbere harimo gusaba inyeshyamba zo muri Centrafrique gushyira intwaro hasi, zikava mu bice byegereye umurwa mukuru Bangui n’inzira iva i Douala muri Cameroon ijya i Bangui kugira ngo urujya n’uruza rw’ibintu rurusheho koroha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .