Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya COMESA yakuwe i Burundi ijyanwa muri Zambia

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 19 Gicurasi 2018 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Inama ya 20 y’Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) itegerejwe i Lusaka muri Zambia mu gihe byari biteganyijwe ko izabera mu Burundi.

Icyemezo cy’uko iyo nama izabera i Lusaka cyatangajwe ku wa 18 Gicurasi 2018 ku rubuga rwa COMESA

Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara bugira buti “Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma nuri COMESA izabera muri Nyakanga 2018 i Lusaka muri Zambia ku cyicaro cy’Ubunyamabanga bukuru bwa COMESA. Itariki nyayo y’inama izatangazwa vuba.”

Ubutumwa buvuga ko iyo nama izabera i Lusaka ntacyo bwavuze ku mpamvu zatumye ikurwa i Burundi, aho bari baramaze kuyitegura kugeza n’aho ibyapa biyamamaza byari byarazamuwe.

Ku wa 20 Nyakanga 2018 hari hafashwe icyemezo cyo gukura iyo nama i Burundi ariko kiza gukurwaho. Perezida wa Komisiyo ishinzwe gutegura iminsi mikuru y’igihugu, Zéphyrin Maniratanga, yatangaje ko hari habayeho kutumvikana hagati y’itsinda ritegura iyo nama ya COMESA n’abafata ibyemezo nk’uko tubikesha ikinyamakuru Iwacu.

U Burundi bwari bumaze iminsi bwiteze iyo nama ikomeye y’abakuru b’ibihugu ndetse hari n’itsinda ry’abantu barindwi bo mu Bunyamabanga bwa COMESA bari bagiye i Bujurmbura mu Ukuboza 2017 gusuzuma uko imyiteguro yagendaga.

Ibyapa byamamaza Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya COMESA byari byarazamuwe i Burundi none yajyanwe muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza