Kwamamaza

Imyigaragambyo yamagana Perezida Kabila yahagaritse ubuzima i Kinshasa

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 16:35' na Uwishyaka Jean Louis


Imyigaragambyo yakozwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isaba Perezida Joseph Kabila kwegura nyuma y’uko manda ye izaba irangiye yatumye ibikorwa by’ubucuruzi mu murwa mukuru Kinshasa bihagarara.

Abashyigikiye uruhande rw’abatavuga rumwe biraye mu mihanda bamagana manda ya gatatu ya Kabila, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2016, imyigaragambyo yaje guhoshwa n’igipolisi nyuma yo gutera ibyuka biryana mu maso ku bigaragambyaga mu rwego rwo kubatatanya.

BBC itangaza ko amaduka mu murwa mukuru Kinshasa yari yafunze imiryango ndetse n’imihanda yo muri aka gace ikaba nta bantu bayibarizwagamo.

Iyi myigaragambyo y’umunsi umwe yakorewe cyane i Kinshasa, umujyi utuyemo abaturage bagera kuri miliyoni 11 ndetse no mu mujyi wa Goma ukorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi, ngo na ho ntibwakozwe neza nk’uko byari bisanzwe.

Perezida Kabila biteganyijwe ko manda ye y’imyaka itanu yari yatorewe izarangira muri Nzeli uyu mwaka gusa byavuzwe ko atahita ava ku butegetsi kuko amatora atazahita aba bitewe n’ubushobozi buke nk’uko Komisiyo y’amatora yabitangaje ivuga ko ibyangombwa bisabwa kugira ngo amatora akorwe bitaboneka mbere y’Ukuboza uyu mwaka.

Ibi byarakaje cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse banahitamo kwigaragambya basaba ko Perezida Kabila yarekura ubutegetsi mu gihe manda ye izaba irangiye.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bafite ubwoba ko Perezida Kabila ashaka gutinza amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, kugira ngo ahindure itegeko nshinga yongere yiyamamaze.

Iyi myigaragambyo yakozwe mu gihe hari hategerejwe ibiganiro bihuza Leta n’abatavuga rumwe na yo bayobowe na Etienne Tshisekedi, kugira ngo harebwe icyakorwa ku bijyanye n’aya matora.

Ibi biganiro ntibyabaye kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinje Edem Kodjo wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri Togo washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuba umuhuza muri ibi biganiro kubogamira kuri Perezida Kabila.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Moïse Katumbi yahungiye muri Afurika y’Epfo nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi aho yashinjwaga na Leta kwinjiza abarwanyi b’abacanshuro mu gihugu mu rwego rwo kurwanya Leta.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kurangwamo umutekano muke ndetse no kutarekura ubutegetsi ku bushake kuva mu 1960, ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Mu mihanda wasangaga abantu ari bake cyane
Muri Kinshasa ibikorwa by'uburuzi byari byahagaze

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved