Imvururu zavutse i Kinshasa kubera gutinza amatora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Nzeri 2016 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo yateye imyuka iryana mu maso abigaragambyaga mu Mujyi wa Kinshasa bamagana ibiganiro hagati y’amashyaka atavuga rumwe na leta na Guverinoma bijyanye no gutinza amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Urubyiruko rwibumbiye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo ku wa Kane tariki ya Mbere Nzeli rwateye amabuye, runatwika amapine imbere y’ibiro bikuru by’ishyaka UNC (Union for the Congolese Nation) ndetse n’imbere y’Ihuriro ry’amashyaka y’abakozi ashyigikiye iterambere, ATD (Labour Alliance for Development) kuko abayobozi bayo bashyigikiye ibiganiro na Perezida Joseph Kabila.

Abarwanya Perezida Kabila bamushinja gutinza amatora y’Umukuru w’Igihugu kugira ngo agume ku butegetsi, ibirego yateye utwatsi.

Bamwe mu bigaragambyaga baririmbaga bati “Tugiye gutwika ibiro bikuru bya Vital Kamerhe kuko ni umugambanyi.”

Kamerhe uyobora UNC yashinzwe kuyobora uruhande rw’abatavuga rumwe mu biganiro n’ubutegetsi mu biganiro.

Bumvikanye kandi batuka Edem Kodjo, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Togo washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’Umuhuza hagati y’impande zombi.

Ibiganiro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi byari gutangira ku wa Kane harebwa impamvu amatora y’Umukuru w’Igihugu yagombaga kuba mu Ugushyingo uyu mwaka atabaye akigizwa muri Nyakanga umwaka utaha kubera ko abasaga miliyoni bagomba kubanza gushyirwa kuri lisit y’itora.

Bamwe mu barwanya ubutegetsi bemeye ibiganiro mu gihe amashyaka amwe namwe yabyanze.

Bavuga ko batazajya mu biganiro mu gihe imfungwa za politiki zitarafungurwa, ndetse bakifuza ko havanwaho ibihano ku muherwe Moïse Katumbi bifuza ko yababera perezida.

Katumbi yakatiwe imyaka itatu y’igifungo kubera gukora ibikorwa byo kwigwizaho umutungo, urukiko rwategetse ko igihe cyose azaba agarutse mu gihugu azatabwa muri yombi kuko ubu yagiye kwivuza hanze.

Icyo itegeko nshinga rivuga kuri manda z’umukuru w’Igihugu

Kabila yatsinze amatora muri 2006 na 2011 nyuma yo gusimbura se Laurent Kabila muri 2001.

Itegeko Nshinga rivuga ko Umukuru w’Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri ariko urukiko rw’Ikirenga rwo kuri ubu ruvuga ko agomba kuba akiri ku butegetsi kugeza igihe amatora yo kumusimbura azabera.

Imiryango mpuzamahanga ihangayikishijwe n’uko hashobora kwaduka imvururu muri iki gihugu, aho nta muyobozi wavuye ku butegetsi mu mahoro, ndetse n’abantu benshi bakaba baraguye mu ntambara hagati mu 1996 na 2003.

Perezida Joseph Kabila ushaka kwiyamamariza manda ya gatatu muri Congo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza