00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi zakuwe mu byazo n’ibikorwa by’iterabwoba muri Mozambique zatabarijwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 Kanama 2021 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM) watabarije Mozambique ikeneye ubufasha bwihuse bw’abaturage bavuye mu byabo mu ntara ya Cabo Delgado, iri kuberamo imirwano yo kurandura imitwe y’iterabwoba yari yarayigaruriye.

Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriye muri iki gihugu, Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM), António Vitorino yavuze ko hakenewe ubufasha bwihuse kugira ngo abavuye mu byabo kubera intambara zo muri iyo ntara bafashwe.

Yagize ati “Ndasaba kongera ubufasha bw’ubutabazi bwihuse kugira ngo bwunganire ibihumbi by’abantu bimuwe n’ibibazo by’umutekano muke ukomeje muri Cabo Delgado.”

Yakomeje agira ati “IOM yagabanyije amafaranga yatangwaga kugira ngo ibashe kugera ku bantu nibura ibihumbi icumi buri kwezi. Hakenewe kongerwa ubufasha butangwa mu kurengera ubuzima no kugira ngo babone iby’ibanze no guharanira gushaka igisubizo kirambye mbere y’uko imvura cyangwa umuyanga mwinshi wo mu Ukuboza ubageraho.”

Uyu muyobozi yasuye Akarere ka Metuge kanakiriye abasaga 125000 muri 800 000 bavuye mu byabo guhera muri 2017.

Yemeje ko nubwo imiryango myinshi ikiri gusiragira ishaka ubuhungiro kubera intambara, guhera muri Mutarama kugera Nyakanga uyu mwaka, IOM yafashije abaturage b’i Cabo Delgado bagera kuri 600,000 bahabwa ubufasha butandukanye burimo kubakirwa aho guhengeka umusaya n’ibindi bikoresho bikenerwa mu rugo.

Icyakora uyu muryango uvuga ko ibikorwa byawo bidahagije, bityo ugateganya ko nibura hakenewe izindi miliyoni 58 z’amadorali y’Amerika ahwanye na Milyari 58 Frw yo gufasha abaturage muri iki gihe cy’ibibazo na nyuma yo guhagarara kw’intambara.

Abaturage bavuye mu byabo babayeho nabi cyane
Hari impungenge ko imvura niba nyinshi muri izi nkambi, abaturage bashobora kuzahura n'ingorane zirenze
Ifunguro ribona umugabo rigasiba undi mu nkambi z'abakuwe mu byabo n'ibikorwa by'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .