Impungenge n’ubwoba muri Uganda kubera ibura ry’udukingirizo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Kanama 2017 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko ishobora gukomwa mu nkokora n’ubuke bw’udukingirizo, mu mugambi wo guhangana n’izamuka ry’abandurira indwara zitandukanye mu mibonano mpuzabitsina.

Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga Ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze y’udukingirizo muri Uganda (CLMIS), mu gikorwa cyabereye kuri Imperial Royale Hotel mu Mujyi wa Kampala, ku wa 31 Nyakanga 2017.

The New Vision yatangaje iyi nkuru ivuga ko muri Uganda hakenerwa udukingirizo tugera kuri miliyoni 20 dukoreshwa buri kwezi, nyamara kugeza ubu hakaba habarurwa udushobora kuzageza icyo gihugu muri Nzeri kandi byari byitezwe ko umwaka uzarangira nta kibazo cy’ibura ryatwo kibayeho.

Umuyobozi ushinzwe imikoranire mu kurwanya virusi itera SIDA muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, Vastha Kibirige, yagize ati "Twari twarateganyije ko miliyoni 350 z’udukingirizo zari zaratumwe zagombaga kugeza igihugu ku musozo w’umwaka gusa bigaragara ko tugiye gushira mu bubiko. Turasaba ko UNFPA yadufasha ikatugezaho utundi."

Yongeyeho ati "Twasanze abafatanyabikorwa mu kudukwirakwiza bari gusaba twinshi ku two bagombaga gufata. Ntitwahagarika kutubaha."

Umufatanyabikorwa wa UNFPA muri Uganda, Edson Muhwezi, yagaragaje ko ikibazo cy’ibura ry’udukingirizo muri icyo gihugu cyatewe no kuba utugera kuri 80% twarakwirakwijwe n’abikorera ku giti cyabo bigatuma bigorana kumenya neza ibijyanye n’imikoreshereze yatwo.

Ikigo cya CLMIS gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’udukingirizo cyatangijwe muri Uganda cyitezweho kuzagabanya impungenge Leta y’icyo gihugu yajyaga igira kubera kutamenya neza udukenewe kuzatumizwa.

Ibyo biri mu byatumye Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda itabasha gutahura mbere y’igihe ko muri uyu mwaka hari hakenewe inyongera y’udukingirizo tugera kuri miliyoni 150 twari butume umwaka urangira hatabayeho ibura ryatwo muri icyo gihugu, nyamara ari bumwe mu buryo bw’ibanze benshi bahatuye biganjemo n’urubyiruko bakoresha nk’ubwirinzi kuri virusi itera SIDA.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza