Impuguke za Loni zaciye amarenga ya Jenoside mu Burundi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Nzeri 2016 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zatangaje ko Guverinoma y’u Burundi ariyo iri inyuma y’ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu birimo iby’iyicarubozo biviramo na bamwe urupfu, kandi ntagikozwe ngo bihagarikwe bishobora kubyara Jenoside.

Muri raporo y’izi mpuguke zivuga ko umuco wo kudahana ariwo utiza umurindi ibikorwa by’ihohoterwa n’ibyibasira inyokomuntu mu Burundi, kandi ngo bica amarenga ya Jenoside.

Impuguke eshatu zigenga zoherejwe mu Burundi n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye muri Mutarama ngo zisuzume amakuru avugwa ko uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu buhutazwa kuva muri Mata 2015, igihe imvururu zatangiraga muri icyo gihugu.

Nkuko AFP ibitangaza, impuguke za Loni zivuga ko nta mpinduka zikomeye zikozwe na Guverinoma y’u Burundi cyangwa ngo hagire izindi mbaraga zikoreshwa n’imiryango mpuzamahanga, igihugu gishobora kujya mukaga kandi kagira ingaruka mu karere kose.

Zivuga ko ibibera mu Burundi bishobora gusubiza igihugu mu ntambara ya gisivili nk’iyabaye hagati ya 1993 na 2006 hagati y’Abahutu n’Abatutsi, igasiga abagera ku bihumbi 300 bapfuye.

Zinagendera ku mpungenge ziterwa n’uko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 bishobora kwisubiramo mu Burundi.

Mu ngendo ebyiri izo mpuguke zakoze, zaganiriye n’abantu 227 zerekwa uko ibintu bihagaze mu Burundi. Zemeje ko abantu barenga igihumbi bamaze kwicwa mu mvururu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ritangaza ko rimaze kwakira ibirego 564 by’abantu bapfuye hagati ya Mata 2015 na 30 Kanama 2016.

Raporo ivuga ko abantu ibihumbi bakorewe iyicarubozo, bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina abandi baburirwa irengero ndetse umubare munini utabwa muri yombi. Abagera ku bihumbi 300 bahunze igihugu.

Impuguke zasabye umuryango mpuzamamahanga gukora ibyihuse ugahagarika ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku moko rikomeje kwiyongera mu Burundi.

Zihamagarira akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu gushyiraho komisiyo y’iperereza ishinzwe kugenzura iby’ihohoterwa mu Burundi ndetse no ku mitwe ishobora kuba yaraturutse mu bindi bihugu irwanira mu Burundi no ku bindi bivugwa ku bihugu biri muri icyo kibazo.

Zinasaba inteko rusange ya Loni gusuzuma niba igihugu cy’u Burundi cyaguma mu kanama kawo k’uburenganzira bwa muntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza