Impamvu abapolisi bakomeye ba Uganda bakomeje guhugurirwa mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Nyakanga 2017 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Komiseri wa Polisi ya Uganda Moses Kafeero Kabugo yasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu birebana n’amahoro no gukemura amakimbirane mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze, aba uwa karindwi mu bapolisi bakuru ba Uganda uhasoreje amasomo.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, si intambwe Polisi y’u Rwanda yateye mu munsi umwe, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abapolisi bakuru b’u Rwanda bahugurirwaga muri Uganda ariko ubu byarahindutse.

Umupolisi mukuru muri Uganda utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ikibazo Polisi ya Uganda yagize ari ukudashyira imbere amahugurwa no kutabigenera ingengo y’imari, bituma u Rwanda rubasiga intambwe nyinshi.

Yavuze ko Ishuri Rikuru rya Polisi mu Rwanda rifite ubwisanzure ku ngengo y’imari, mu gihe muri Uganda, amafaranga agenewe amahugurwa n’ibikorwa bya Polisi aba ari hamwe, ku buryo iyo habaye ikibazo cyihutirwa nk’imyigaragambyo ariho ahita akoreshwa.

Yagize ati “Buri gihe iyo tubajije ikibazo, igisubizo kiba ko National Resistance Army itigeze yifashisha ibikorwaremezo nk’ibyo ubwo yafataga ubutegetsi. Bavuga ko amasomo yose bayigiye mu mashyamba ya Luweero. Iyo wumvise igitekerezo nk’icyo urekera aho.”

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Asan Kasingye, yemeye ko Ishuri Rikuru rya Polisi ry’u Rwanda rifite ubushobozi buhambaye ugereranyije n’irya Uganda, gusa ngo ntibigeze barenza amaso amahugurwa kuko binyuze mu Ihuriro ry’abakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba, basangira ubunararibonye.

Yagize ati “Natwe tubafasha mu gukurikirana ibyaha hifashishijwe ubumenyi butandukanye no mu kurwanya iterabwoba. Icyo turi gushaka ni ukugira urwego rumwe muri Afurika y’Iburasirazuba,”

Kasingye yavuze ko Ishuri Rikuru rya Polisi ry’u Rwanda ariryo rikomeye mu karere, ahanini bigahura n’imikoranire rifitanye n’Ishuri ry’Abapolisi Bakuru rya Bramshill mu Bwongereza.

Yakomeje agira ati “Ishuri rya Polisi rya Branshill ni rimwe mu mashuri meza ya Polisi ku Isi. Ubwo ryafatanyaga n’Ishuri Rikuru rya Polisi ry’u Rwanda, twoherejeyo abapolisi bakuru bacu kuko bigisha amasomo amwe n’ayigishirizwa mu Bwongereza,”

Kasingye yavuze ko Komite ishinzwe ingengo y’imari muri Polisi ya Uganda yamaze gutungaya uburyo bwo kubaka ibikorwaremezo bishya byazafasha mu mahugurwa, nibura biri ku rwego rw’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura, yavuze ko ibikorwa bigomba gufasha abapolisi mu mahugurwa bitadindiye ku buyobozi bwe, ahubwo n’ibyari bihari byangiritse ubwo Dr Paul Kawanga Ssemogerere na Dr Kizza Besigye bayoboraga Minisiteri y’umutekano muri za 1990.

Abapolisi bakuru ba Uganda batorezwaga mu bihugu nk’u Bwongereza kugeza mu 1996 ubwo ubufatanye bw’impande zombi bwari burangiye. Uganda yaje gusanga itabasha koherezayo abapolisi ngo bihugure ku ngengo y’imari y’igihugu kuko byari bihenze cyane.

Ibyo ngo byatumye abasigaye batabona amahugurwa ahambaye, abagize amahirwe bakiga babifashijwemo n’ibihugu by’i Burayi, abandi bakajya mu mashuri ya gisirikare.

Bamwe mu bapolisi bakomeye bize mu Ishuri Rikuru rya Polisi ry’u Rwanda barimo Kasingye ubwe ; Komiseri Christine Alalo, Umuyobozi wungirije w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Somalia ; Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri Polisi ya Uganda, Joel Aguma n’Umuyobozi wa Polisi ya Kampala, Mwesigwa.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana ari kumwe n'abapolisi bakuru ba Uganda bayobowe na AIGP, Fred Yiga ku Ishuri Rikuru rya Polisi ry'u Rwanda mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza