Impagarara n’ubwoba i Kampala nyuma y’abagore bakomeje kwicwa uruhongohongo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Nyakanga 2018 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Ba ambasaderi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Deborah Malac na mugenzi we w’u Bufaransa, Stephanie Rivoal, bifatanyije n’amagana y’abaturage biraye mu muhanda kuri uyu wa Gatandatu mu murwa mukuru Kampala, bamagana ubwicanyi bukomeje kwibasira abagore muri icyo gihugu.

Ibyo bikorwa bigenda binafata indi ntera, byiyongeraho ishimutwa rya hato na hato no gufatwa ungufu. Nibura guhera mu mwaka ushize, hamaze kugaragara imirambo y’abagore basaga 20 yagiye isangwa ku nkengero z’imihanda.

Urwo rugendo rwiswe “One Million Women’s March” rwakozwe n’abantu bambaye imipira y’umukara, iriho amazina n’amafoto y’abagore bagiye bicirwa mu bice bitandukanye bya Kampala, Wakiso n’ahandi, bakagenda baririmba bati “Ubuzima bw’abagore ni ingenzi, murinde abagore nonaha.”

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Susan Magara, umukobwa w’umucuruzi ukomeye John Magara yarashimuswe, nyuma umurambo we uza gutoragurwa nyuma y’ibyumweru bibiri.

Ambasaderi Rivoal yavuze ko yitabiriye imyigaragambyo mu rwego rwo kugaragaza ibiri kuba mu gihugu, nkuko Chimp reports yabitangaje.

Yagize ati “Ndifuza ko iyi myigaragambyo irushaho kwerekana ibiri kuba. Iyo abagore bishwe akenshi ntabwo byitabwaho nk’iyo ari abagabo bishwe. Ndi hano mu kwerekana ko ubuzima bw’abagore bufite agaciro nk’ubw’abagabo.”

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko Polisi itakaza umwanya n’amafaranga menshi mu guhangana n’abatavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni aho guhiga no gufata abanyabyaha.

Mu kwezi gushize Perezida Museveni yavuze ko hari bamwe mu bashinzwe umutekano bakorana n’abanyabyaha, ashimangira ko hagiye gufatwa ingamba zikomeye zatuma bafatwa.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’impirimbanyi mu kurengera uburenganzira bw’abagore, Dr Stella Nyanzi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Martin Okoth Ochola yavuze ko iyo myigaragambyo itari ngombwa kubera ko ibibazo isaba ko bikemurwa byatangiye gukemurwa na Guverinoma.

Ambasaderi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Deborah Malac na mugenzi we w’u Bufaransa, Stephanie Rivoal bifatanyije n'abigaragambya
Abagore bariye karungu kubera bagenzi babo bakomeza kwicwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza