Imodoka za Museveni zagabweho igitero, imwe irangirika

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 Kanama 2018 saa 08:59
Yasuwe :
1 0

Polisi yo muri Uganda yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyaba cyihishe inyuma y’igitero cyagabwe kuri Perezida Yoweri Museveni, imwe mu modoka zimuherekeza ikahangirikira.

Iyi modoka yangiritse ubwo ku wa Mbere ni mugoroba, polisi yarasaga mu batavuga rumwe na leta bari mu Mujyi wa Arua igamije kubatatanya.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Perezida, Don Wanyama yabwiye Chimp Reports ko ubwo ibi byabaga Museveni yari muri izi modoka, ku bw’amahirwe ariko ntacyo yabaye.

Amafoto yashyizwe hanze na Wanyama agaragaza ikirahure cy’iyi modoka gisa n’icyamenaguritse aho avuga byabereye Arua. Kubera ko ariko zikozwe ku buryo zitinjirwamo n’amasasu, uku kumeneka ntibyageze imbere.

Amakuru yo kwibasira Museveni yamenyekanye nyuma y’iyicwa ry’umushoferi wa Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane nka Bobi Wine warasiwe muri izi mvururu zabaye ku munsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza.

Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko uyu mushoferi we witwa Yasin Kawuma yishwe na polisi iziko ari we irashe, ati “Polisi yarashe umushoferi wanjye arapfa izi ko ari njye irashe.”

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka West Nile, SSP Josephine Angucia, yahamirije Chimp Reports ko “ari impamo ko umushoferi wa Bobi yapfuye.”

SSP Angucia yakomeje avuga ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekanye iby’iyicwa ry’uyu mushoferi. Gusa ngo Bobi Wine yashinje Polisi kumwicira umushoferi ariko nta bimenyetso yabitangiye.

Ikirahuri cy'imodoka ya Museveni cyangiritse cyane
Amatara y'imodoka ya Museveni yamenaguritse
Bitewe n'uko iyi modoka ifite urukuta rukumira amasasu byatumye Museveni ntacyo aba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza