Kwamamaza

RDC:Imitwe irimo FDLR yatumye ibiro by’Akarere byimurirwa ku Murenge

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 16:13' na Mukaneza M.Ange


Nyuma y’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe irimo FDLR bimaze iminsi mu gace ka Bwito (twafata nk’Umurenge) , ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwafashe umwanzuro wo kwimurirayo abayobozi b’Akarere ka Rutshuru.

Feller Lutahichirwa, umuyobozi wungirije w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yavuze ko bahisemo kwimura by’agateganyo aba bayobozi kugira ngo bakemure ibibazo by’umutekano biri mu gace ka Bwito bahegereye.

Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Lutahichirwa yanavuze ko bagiye kongerera ubushobozi abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse bakarushaho gukaza umutekano.

Kuva mu byumweru bishize agace ka Bwito karimo imirwano n’imvururu hagati y’Imitwe ya Maï-Maï, NDC na Mazembe ihanganye n’umutwe wa FDLR ufatanyije na Nyatura.

Mu gihe Maï-Maï ishaka gukura aka gace mu maboko ya FDLR, uyu mutwe wo ushaka kongera kwigarura n’utundi duce wahoranye ariko ukaza kutwamburwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize abantu 17 barishwe ndetse n’inzu zabo ziratwikwa. Umutwe wa FDLR na Nyatura niyo ikekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi .

Abakozi ba territoire ya Rutshuru babaye bimuriwe i Bwito/Photo Radiookapi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved