00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imipaka ihuza Sudani na Sudani y’Epfo igiye gufungurwa nyuma y’imyaka 11

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 Kanama 2021 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Sudani na Sudani y’Epfo byemeranyije ko bigiye kongera gufungura imipaka ibihuza nyuma y’imyaka 11.

Ibi byatangajwe nyuma y’umuhuro wa Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir na Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok nkuko ibiro bya Perezida wa Sudani y’Epfo byabitangaje.

Inama yahuje impande zombi yabereye mu Mujyi wa Juba yongeye kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse yanzura ko ibihugu byombi bigiye gusubukura n’ubwikorezi bwo mu mazi.

Ibihugu byombi byiyemeje kunyura mu nzira y’ibiganiro byimbitse mu kuvugurura imikoranire mu nguni zose dore ko byari bimaze igihe bidacana uwaka.

Itangazo rihuriweho n’impande zombi rivuga ko tariki ya 1 Ukwakira 2021 ari bwo imipaka ine izafungurwa, ariyo Jebeleen-Renk, Meriam, Buram -Tumsah na Kharsana-Panakuac.

Ku butegetsi bwa Omar Bashir ni bwo Sudani y’Epfo na Sudani zacanye umubano, imipaka irafungwa ibintu byakomye mu nkokora ubucuruzi ku mpande zombi ndetse n’abaturage bagirwaho ingaruka nabyo.

Imipaka yaje gufungwa mu 2011 nyuma yaho zari zibyaye amahari, Sudani y’Epfo yiyomora kuri Sudani ndetse inahabwa ubwigenge muri Nyakanga uwo mwaka, biturutse ku ntambara y’abasivili yanatwaye bitatu bya kane bya peteroli y’igihugu cyose.

Mu 2016 Perezida Omar Bashir yategetse ko imipaka ya Sudani yafungurwa ariko ntibyabagerwaho.

Ubu hategerejwe kureba koko niba ibyavuye mu biganiro mu minsi mike isigaye bizashyirwa mu bikorwa ibihugu byombi bikongera gusubukura umubano.

Perezida wa Sudani y'Epfo Salvar Kiir ubwo yasuhuzanyaga Minisitiri w'Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .