Imigogo y’abami ba Misiri yajyanywe mu ngoro ndangamurage nshya

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 4 Mata 2021 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Imigogo 22 irimo 18 y’abami ba Misiri n’indi ine y’abamikazi yimuriwe mu ngoro ndangamurage nshya yubatswe mu nkengero z’Umujyi wa Cairo izwi nka ‘Grand Egypt Museum’, iri mu bilomotero birindwi uvuye mu nzu ndangamurage zari zirimo iherereye Tahrir.

Ni igikorwa gikomeye cyabaye mu buryo bwubashywe cyane, umutekano wakajijwe hirya no hino, imodoka zakuwe mu muhanda. Imigogo y’abami yatambukijwe hakorwa akarasisi ko mu muco wa kera w’Abanyamisiri kiswe ‘The Pharaos Golden Parade’.

Yatambukijwe havuzwa umuziki wa ‘fanfare’, abagabo bakoma ingoma, buri mugogo uri mu modoka yawo yanditseho izina ry’umwami.

Imodoka zakurikiranye uko abami bagiye basimburana kuva ku wayoboye ku ngoma ya 17 , Seqenenre Taa II kugeza ku mwami Ramses IX wayoboye mu kinyejana cya 12 mbere ya Yezu.

Perezida wa Misiri, Abdel-Fattah El-Sisi, ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko atewe ishema n’iki gikorwa. Ati “Iki gikorwa kidasanzwe. Ni igihamya nyacyo cy’ubutware bw’Abanyamisiri, abarinzi b’iterambere rifite umwihariko rya Misiri rifatiye runini amateka.”

Iyi migogo BBC itangaza ko yabonetse mu mwaka wa 1881 n’uwa 1898 ahitwa Thebes, hahoze ari umurwa mukuru wa Misiri.

Salima Ikram, umwarimu wigisha iby’amateka ya Misiri ‘Egyptology’ muri Kaminuza ya Amerika i Cairo, yavuze ko hakozwe ibishoboka byose kugira ngo iyi migogo y’abami ba Misiri igezwe mu ngoro ndangamurage idahungabanye.

Ati “Minisiteri y’Ubukurerarugendo n’ibisigaratongo, yakoze ibishoboka byose kugira ngo iyi migogo ibungabungwe, ntihagire ikiyangiza. Yari mu isanduku irimo ibisabwa byose kugira ngo ikirere kitayihungabanya.”

Ingoro ndangamurage yajyanywemo iyi migogo, yubatse mu buryo bugezweho ku buso bwa metero kare 480.000, yatangiye kubakwa mu 2012, yuzuye muri uyu mwaka itwaye akayabo ka miliyoni 795$.

Biteganyijwe ko iyi ngoro iherereye hafi ya pyramide izafungurwa muri Kamena uyu mwaka, ikazaba ari yo ya mbere nini irimo ibisigaratongo byinshi.

Ibisigaratongo n’ibindi bikoresho birenga 100.000 ni byo bizashyirwa muri iyi ngoro, birimo imva 3000 zirimo n’iz’abami n’abamikazi.

Byitezwe ko kandi izasurwa n’abantu barenga miliyoni ebyiri mu mwaka wa mbere, zikaba eshanu mu mwaka wa kabiri mu gihe zizagera ku munani mu myaka 10 iri imbere.

Ni igikorwa cyari cyubashywe cyane muri iki gihugu
Umugogo w'Umwami Ramses II uri mu yimuwe
Iyi migogo yimuwe mu cyiswe 'The Pharaos Golden Parade'
Havuzwaga ingoma na fanfare
Byakozwe hakurikijwe akarasisi kakorwaga n'Abanyamisiri ba kera
Buri modoka yari yanditseho izina ry'umwami itwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .