00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibereho ya Ibrahim Boubacar Keïta nyuma y’umwaka ahiritswe ku butegetsi muri Mali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kanama 2021 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Umwaka urashize Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ari Perezida wa Mali ahiritswe ku butegetsi n’agatsiko k’abasirikare, kamushinjaga gushyira igihugu mu kaga.

Uyu musaza w’imyaka 76, kuva yahirikwa ku butegetsi ntarongera kuvugira mu ruhame, ndetse hari igihe byagiye bikekwa ko yaba afunzwe.

Nubwo Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe ku butegetsi ashinjwa gusubiza ibintu irudubi, n’abamusimbuye ntibyagenze neza kuko nyuma y’amezi icumi, ka gatsiko ka gisirikare kayobowe na Colonel Assimi Goita kongeye guhirika Bah N’daw wari Perezida w’inzibacyuho.

RFI yatangaje ko Ibrahim Boubacar Keïta ubu abayeho nk’umuturage usanzwe mu murwa mukuru wa Mali, Bamako. Iyo atari i Bamako, ngo aba ari Abou Dhabi yagiye kwivuza.

Ni umusaza ugikunda kwambara boubou z’umweru, agakunda gusoma ibitabo cyane no kureba televiziyo.

Urugero, bamwe mu bo hafi ye bavuga ko aherutse kurangiza gusoma igitabo “La pensée blanche” cyanditswe na Lilian Thuram, wamenyekanye cyane mu bijyanye n’umupira w’amaguru mu Bufaransa.

Bivugwa ko uyu musaza ibya politiki bitakumuraje ishinga cyane, ari ibintu afata nk’ibyarangiye kuri we. Icyakora, akurikiranira hafi ahazaza h’igihugu cye.

Ibrahim Boubacar Keïta yayoboye Mali nyuma yo gutsinda amatora mu 2013. Yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2018 ariko abasirikare ntibatumye ayirangiza kuko bamuhiritse mu 2020, agisigaje imyaka itatu.

Ibrahim Boubacar Keïta abayeho nk'umuturage usanzwe ahitwa Sébénikoro i Bamako

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .