00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imfashanyo zatangiye kugera muri Palma nyuma yo kubohorwa n’ingabo z’u Rwanda na Mozambique

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Imiryango y’ubutabazi yageze mu mujyi wa Palma uherereye mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, nyuma y’amezi arindwi uwo mujyi wigaruriye n’imitwe y’iterabwoba.

Uwo mujyi wa Palma ni umwe mu iherutse kubohorwa n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique mu rugamba zimazemo iminsi rwo guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado.

Palma yagabweho ibitero by’iterabwoba muri Werurwe uyu mwaka, bamwe mu baturage bicwa bunyamaswa, abandi bava mu byabo ari na ko ibikorwa by’iterambere bihagarara.

BBC yatangaje ko imiryango isaga 2000 ituye muri Palma yamaze kugezwaho imfashanyo zirimo ibiribwa. Ni mu gihe mu minsi ishize bitari byoroshye kugera muri ako gace kubera ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba.

Ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado cyatangiye mu 2017, kugeza ubu abasaga 3100 bakaba bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

Mu minsi yashize byari bigoye kugeza imfashanyo muri Palma kuko imihanda yabaga itezwe n'ibyihebe
Abakozi b'imiryango nterankunga ubwo bari bagejeje ubufasha muri Palma
Abaturage ba Palma bagejejweho inkunga bwa mbere mu mezi asaga atandatu ashize ako gace kigaruriwe n'ibyihebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .