00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere y’Inteko Rusange ya Loni, Mali yashinje u Bufaransa kuyitererana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Mali, Choguel Kokalla Maiga yabwiye Inteko Rusange ya Loni ko umwanzuro u Bufaransa buherutse gufata wo gukura abasirikare babwo muri iki gihugu ari ukugitererana.

Muri Nyakanga 2021, nibwo u Bufaransa bwatangaje ko bugiye gukura abasirikare babwo muri Mali basanzwe baba mu duce twa Timbuktu, Tessalit na Kidal.

Ni umwanzuro yafashe nyuma y’uko Col. Assimi Goita wari uherutse guhirika ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita, yatangaje ko yakuyeho inzego z’ubutegetsi muri Mali ndetse akarahirira kuyobora iki gihugu mu nzibacyuho.

Ku wa 25 Nzeri 2021, ubwo yari imbere y’Inteko Rusange ya Loni, Minisitiri w’Intebe, Choguel Kokalla Maiga yavuze ko uyu mwanzuro u Bufaransa bwafashe usa no kubatererana ndetse ko butigeze bubagisha inama nk’abafatanyabikorwa.

Nubwo amahanga atabishyigikiye, Choguel Kokalla Maiga yavuze ko Mali yahisemo guha akazi abacanshuro bo mu kigo cy’Abarusiya cya ‘Wagner’ kuko ngo abasirikare bafite batabasha gucunga umutekano w’igihugu bonyine.

Amahanga yaburiye Mali kudaha akazi aba bacanshuro ngo kuko bagira ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu. Gusa nubwo bimeze gutya amakuru dukesha Foreign Policy avuga ko Mali yamaze kumvikana n’iki kigo ku buryo mu minsi mike irohererezwa abacanshuro 1000 bazajya barinda abayobozi bakuru b’iki gihugu.

Ingabo z’u Bufaransa zari ziri muri Mali mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ku gace ka Sahel.

Minisitiri w’Intebe wa Mali, Choguel Kokalla Maiga yabwiye Inteko Rusange ya Loni ko u Bufaransa bwafashe umwanzuro wo gukura abasirikare babwo muri iki gihugu butabigiyeho inama n'abayobozi bacyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .