Île Maurice: Hatangijwe inzira zo kweguza Perezida rukumbi w’umugore muri Afurika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Werurwe 2018 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’Ibirwa bya Maurice yatangije inzira zo kweguza Perezida rukumbi w’umugore muri Afurika, Ameenah Gurib Fakim ushinjwa gutagaguza umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite.

Fakim ashinjwa kwishyura amafaranga menshi umudozi w’umutaliyani wamwambikaga, kugura ibicuruzwa bitakwa imisoro i Dubai ndetse no gukoresha ikarita ya banki uhahiraho ukazishyura (Platinum credit card) , itangwa n’Ikigo kitavugwaho rumwe cya The Planet Earth Institute cy’umunya-Angola Alvaro Sobrinho.

Ku wa 8 Werurwe 2018 nibwo abaminisitiri bateranye bemeza gutangira inzira zo kweguza Fakim nyuma y’uko yanze kwegura ku busabe bwa Minisitiri w’Intebe nk’uko BBC yabitangaje.

Fakim yavuze ko bakora ibyo amategeko ateganya byose, akaba ariyo azagaragaza niba ahamwa n’ibyaha cyangwa ari umwere.

Ikinyamakuru L’Express cyatangaje ko Fakim yavuze ko ideni ashinjwa gufata kuri Planet credit card yaryiyishyuriye kandi akaba atumva impamvu bamushinja ibintu bimaze umwaka bikozwe.

Perezida naramuka yanze kwegura, mu cyumweru gitaha Inteko Ishinga Amategeko ishobora guterana ikiga ku ngingo yo kumweguza.

Ingingo yo kumweguza niramuka itowe, urukiko ruzatangira iperereza.

Urukiko nirwo rumenyesha Inteko niba ibyo Perezida ashinjwa byamweguza cyangwa bitamweguza.

Fakim w’imyaka 58 yatorewe kuyobora Île Maurice mu mwaka wa 2015.

Perezida w'Ibirwa bya Maurice, Ameenah Gurib Fakim

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza