00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinyamakuru cyavuze ko Perezida Suluhu atazongera kwiyamamaza cyahagaritswe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kanama 2021 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania yahagaritse ikinyamakuru Uhuru cy’ishyaka CCM riri ku butegetsi, nyuma yo gutambutsa inkuru kivuga ko Perezida Samia Suluhu atazongera kwiyamamaza mu 2025.

Itangazo rya Guverinoma ya Tanzania rivuga ko icyo kinyamakuru cyahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14 uhereye kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021.

Kuri uyu wa Gatatu, ishyaka CCM ryari ryafatiye imyanzuro abayobozi b’icyo kinyamakuru, banagihagarika mu gihe cy’iminsi irindwi.

The Citizen yatangaje ko icyo kinyamakuru cyagoretse ubutumwa Perezida Samia Suluhu yavugiye mu kiganiro aherutse guha BBC, kikabuvuga uko butari.

Inkuru yarikoroje ni iyo icyo kinyamakuru cyasohoye kuri uyu wa Gatatu, ifite umutwe ugira uti: “Sina wazo kuwania urais 2025-Samia,” (Nta gahunda mfite yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida mu 2025: Samia)

CCM yatangaje ko yatangiye iperereza ryo kumenya icyatumye icyo kinyamakuru cyandika ibintu Perezida atavuze.

Abayobozi bahagaritswe ku kazi barimo umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Uhuru, Ernest Sunguya uri no mu buyobozi bukuru bw’ishyaka CCM.

Ikinyamakuru Uhuru cyashinjwe kubeshyera Perezida Suluhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .