00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imigeri, ibitutsi n’imvururu mu nteko ya AU bapfa Perezida mushya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Kamena 2021 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (PAP) kuri uyu wa Mbere yasojwe n’imvururu zaturutse ku bwumvikane buke ku muntu ugomba kuyobora iyo nteko, umudepite umwe w’umugore wo muri Afurika y’Epfo akubitirwamo.

Kuri uyu wa Mbere byari biteganyijwe ko Abadepite bagize PAP bitoramo ugomba kubayobora mu myaka iri imbere.

Mu nteko hajemo akavuyo kuko bamwe bari bashyigikiye ko haba amatora asesuye abakandida bakiyamamaza hatitawe aho baturuka, mu gihe abandi bari bashyigikiye ko batora hashingiwe ku turere dutanu tugize AU.

Mu gihe hari havutse ako kavuyo, umwe mu badepite bahagarariye Senegal muri PAP, Djibril War yakubise umugeri umudepite w’umugore wo muri Afurika y’Epfo, Pemmy Majodiena.

Pemmy nyuma yaje kubwira itangazamakuru ko yakubiswe ubwo yari agiye guhosha imvururu zari hagati ya War n’umwe mu badepite bo muri Zimbabwe.

Akimara gukubitwa umugeri, Pemmy yavuze ko ikibazo cye arakigeza mu butabera kuko yibasiwe kubera ko ari umugore, gusa nyuma yaje kwisubiraho amaze gusabwa imbabazi na War.

War yavuze ko yakubise Pemmy atabishaka ahubwo yamuteye umugeri agiye kubuza umudepite wo muri Zimbabwe washakaga kumufotora.

Izi mvururu kandi zije ziyongera ku zabaye mu cyumweru gishize, ubwo umwe mu badepite batavuga rumwe na Leta ya Afurika y’Epfo akaba no mu bagize PAP, Julius Malema yabwiraga mugenzi we uturuka muri Mali ko azamwica.

Icyo gihe Inteko rusange yasubitswe kuko umwe mu bakozi ba PAP bamupimye bakamusangana Covid-19.

Bamwe mu badepite bo muri Afurika y’Amajyepfo no mu Majyaruguru bifuza ko mu gutora Perezida mushya wa PAP hakurikizwa amahame asanzwe yo kugendera ku duce dutanu tugize AU. Impamvu kandi ni uko ukurikije ubwo buryo, umuyobozi mushya w’iyo Nteko yakabaye aturuka muri utwo duce tubiri.

Abadepite bo muri Afurika y’Iburasirazuba n’abo mu Burengerazuba barabyanze, bavuga ko bitubahirije amategeko.

Pemmy Majodina yavuze ko na AU yashyigikiye ko Perezida mushya w’Inteko atorwa hagendewe ku gace aturukamo, nyamara ngo bamwe barabyanze.

Yagize ati “Twe icyo dushaka ni ugusimburana hashingiwe ku duce. Hari ibihugu n’uduce dushaka gukomeza kuduteza urubwa kandi bamaze igihe babikora, ibyo bigomba guhagarara kugira ngo buri gice ko kuri uyu mugabane gihabwe amahirwe angana n’utundi.”

Depite Jaynet Kabila uhagarariye komite yashyizweho ngo iyobore amatora ya Perezida mushya wa PAP, na we yashinjwe ikimenyane no kubogamira ku bihugu bikoresha Igifaransa kuko akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kubera imvururu, Kabila kuri uyu wa Mbere yasabye Polisi gusohora abadepite kugira ngo ituze riboneke.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yavuze ko ibyabereye mu Nteko y’uwo muryango ari igisebo, asaba abadepite kwisubiraho.

Yagize ati “Birababaje ibyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika. Byahindanyije isura y’uru rwego rukwiriye kubahwa. Ndasaba abagize Inteko kurenga ibibatanya, bakagendera ku mahame agenga urwo rwego.”

PAP yashinzwe mu 2004. Igizwe n’abadepite baturuka mu bihugu bigize AU bakaba bafite inshingano zo gufata imyanzuro ku bibazo bigamije iterambere ry’umugabane. U Rwanda ruhagarariwemo n’abadepite batanu.

Imirwano mu Nteko ya PAP yarangiye umwe mu badepite w'umugore akubiswe umugeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .