00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibazo cya Tigray cyatumye Amerika n’u Burayi biva mu rukundo na Abiy Ahmed wa Ethiopia

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, ntibikiri na gato ku ruhande rwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, nyuma yo kunanirwa guhagarika intambara igiye kumara umwaka mu Majyaruguru y’iki gihugu mu gace ka Tigray yatangiye no gufata uduce twa Afar na Amhara.

Abiy akimara gufata ubutegetsi mu 2018, abo mu Burengerazuba bw’Isi bamubonagamo nk’ipfundo ry’umutekano w’iki gihugu ndetse nyuma y’umwaka umwe mu 2019 ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, kubera kubungabunga amahoro mu gihugu cye no kongera kubana na Eritrea yari imaze imyaka 50 idacana uwaka na Ethiopia.

Gusa nyuma y’aho ikibazo cya Tigray kiziye mu mpera za 2020, isura afite mu ruhando rw’amahanga yatangiye guhinduka, kuko yananiwe kumvikana n’inyeshyamba za TPLF ngo barangize intambara mu mahoro, abasivile bagire agahenge.

Abiy ubu ari ku gitutu gikomeye cya Amerika n’u Burayi, bimusaba kurangiza intambara ndetse byatangiye no gufatira ibihano iki gihugu bishobora guhungabanya ubukungu bwacyo.

Inzobere mu bijyanye n’amakimbirane, Kjetil Tronvoll, wigisha muri Kaminuza ya Oslo muri Norvège yabwiye BBC ko leta ya Ethiopia yibwira ko ishobora gukemura ibibazo byayo idafashijwe n’ibi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ati “Guverinoma ya Ethiopia yumva ko ubwayo ishobora kwikemurira ikibazo cya Tigray Amerika n’u Burayi bitajemo. Ko ishobora gukura intwaro muri Iran, Turukiya n’u Bushinwa, ikabona inguzanyo nke za Arabie Saudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse igafashwa kubona ubwirinzi mu bya Politiki n’u Burusiya n’u Bushinwa."

Tronvoll yavuze ko hari raporo zerekana ko igisirikare cya Ethiopia cyahawe drones na Iran ndetse na Turukiya zo gutera ibisasu kuri Tigray mu rwego rwo guca intege TPLF kugira ngo ihagarike intambara nubwo nta musaruro byatanze.

Amerika na EU byafatiye ibyemezo Ethiopia

Uyu mugabo agaragaza ko Joe Biden ari gushyira igitutu kuri Ethiopia, aho yashyizeho itsinda rikora iperereza ku ntambara yo muri Tigray ngo harebwe niba atari jenoside iri kuhakorwa, asaba Banki y’isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, guhagarika inguzanyo biha Ethiopia ndetse ari guteganya gukura Ethiopia ku rutonde rw’ibihugu byemerewe kwisanga ku isoko rya Amerika.

Uretse Biden, na EU yatangaje ko mu gihe iperereza rya Loni ryerekanye ko intambara ya Tigray iri guhonyora uburenganzira bwa muntu izahita ishyiriraho ibihano impande zirwana, ni ukuvuga Ethiopia na TPLF.

Umusesenguzi mu bya Politiki yo mu ihembe rya Afurika, Abdurahman Sayed, avuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bitajya byumva uruhande rwa Ethiopia ahubwo bikomeza kuyishyiriraho ibihano, bigatuma inyeshyamba za TPLF zidahagarika intambara.

Yakomeje ati “(Amerika na EU) Bikeneye kwigira kuri Afurika Yunze Ubumwe kuko yo yubashye ibyemezo bya guverinoma ya Ethiopia ku duce twayo.”

Sayed avuga ko n’ubwo ibi bihugu bishaka ko TPLF na guverinoma ya Ethiopia bigirana amasezerano y’amahoro, hari amahirwe make yuko ashobora kubaho ndetse nubwo yabaho atashyirwa mu bikorwa, kuko bitewe n’imiterere ya politiki ya Ethiopia uruhande rumwe rugomba gutsinda urundi byanga bikunda.

Ku itariki 4 Ugushyingo 2021 nibwo umwaka uzaba ushize neza, muri Tigray haba intambara ihanganishije leta n’inyeshyamba za TPLF, aho ubu abaturage bamwe bavuye mu byabo, abandi barapfa ndetse kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko iyi ntambara ishobora guhagarara vuba.

Abatarahunze, barishwe abandi bagira ibikomere bituruka kuri iyi ntambara / Ifoto: AP
Nyuma yo guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel, ikibazo cya Tigray cyatumye Abiy Ahmed atakarizwa icyizere n'amahanga / Ifoto CNN
Intambara ya Tigray yatumye Amerika na EU bitakariza icyizere Minisitiri w'Intebe Abiy Ahmed / Ifoto: AFP
Intambara ya Tigray yatumye ibihumbi by'abaturage bicwa n'inzara abandi abava mu byabo / Ifoto: Getty Images

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .