Igiswahili kigiye kwigishwa mu mashuri yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Nzeri 2018 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi muri Afurika y’Epfo yatangaje ko ururimi rw’Igiswahili rugiye gutangira kwigishwa mu mashuri yo muri icyo gihugu.

Igiswahili kizatangira kwigishwa mu 2020. Ntabwo kucyiga bizaba ari itegeko ahubwo kizaba rumwe mu ndimi abanyeshuri bashobora guhitamo kwiga.

Muri Afurika y’Epfo, Igifaransa, Ikidage n’ikimandarini nizo ndimi abanyeshuri bemererwaga guhitamo urwo biga hejuru y’Icyongereza n’indimi gakondo byigwa nk’itegeko.

Minisitiri ushinzwe uburezi bw’ibanze, Angie Motshekga, yavuze ko gutangira kwigisha Igiswahili bigamije guhuriza hamwe umugabane wa Afurika.

Yagize ati “Igiswahili gifite ubushobozi bwo kwaguka kikagera no mu bihugu bitigeze bigikoresha, kikagira n’ubushobozi bwo guhuriza hamwe abanyafurika.”

Yakomeje agira ati “Ni rumwe mu ndimi zemewe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.Twizeye ko kwigisha Igiswahili mu mashuri yo muri Afurika y’Epfo bizateza imbere urugwiro tugirana n’abandi banyafurika.”

Mu kwezi gushize, Julius Malema, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo yavuze ko Igiswahili gikwiye kwigishwa muri Afurika yose kugira uwo mugabane witandukanye burundu n’abakoloni.

Yagize ati “Tugomba kugira ururimi ruhuza abanyafurika. Icyo gihe bizadufasha guca ukubiri no kuvugana mu Cyongereza.”

Uretse Icyongereza n’Icyarabu, Igiswahili nirwo rurimi rwa gatatu rukoreshwa n’abantu benshi muri Afurika nkuko BBC yabitangaje.

Igiswahili kigiye gutangira kwigishwa muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza