Igisirikare cya Uganda cyemeje ko Abanyarwanda batawe muri yombi bafungiwe muri kasho zacyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyatangaje ko bamwe mu banyarwanda cyataye muri yombi kuri uyu wa Gatatu, bari muri kasho zacyo. Ni nyuma yuko abagera kuri 40 bafatiwe mu rusengero mu gace ka Kibuye gaherereye mu murwa mukuru Kampala.

Umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda, Lt. Col. Deo Akiiki, kuri uyu wa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua) kuri telefoni ko bamwe mu banyarwanda bari muri kasho zayo nyuma yo gufatirwa mu rusengero.

Lt. Col. Akiiki igikorwa cyo guhiga abanyarwanda bikomeje. Ati “Ni ukuri twakoze umukwabu uyu munsi ariko kubera ubukana bw’ikibazo, nta bindi byinshi twatangaza”.

Abajijwe umubare w’abanyarwanda bari muri kasho zabo, yakomeje agira ati “Icyo wamenya ni uko hari abanyarwanda twataye muri yombi”.

Daily Monitor yatangaje ko abanyarwanda barenga 40 batawe muri yombi, bakaba barasanganywe indangamuntu z’impimbano. Umwe mu bayobozi muri Uganda yagize ati “Abenshi muri aba batawe muri yombi ni abanyarwanda ariko bari bafite indangamuntu za Uganda, zakozwe mu buryo butemewe n’amategeko.”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko igisirikare cya Uganda cyabanje kugota aha hantu mbere yo gutegeka abari mu rusengero bose gusohokamo. Abari muri uru rusengero ngo bari Abanyarwanda gusa, bategetswe kujya mu modoka yari ibategereje.

Muri Mata abandi banyarwanda barenga 40 batawe muri yombi mu karere ka Kasese. Nubwo bari bafite indangamuntu z’u Rwanda, ntibari bafite impushya zo kwinjira muri Uganda. Iri tsinda nyuma ryararekuwe ryoherezwa mu Rwanda.

Imyaka ibiri irashize inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.

Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.

Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawiyungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Amakuru aturuka muri Uganda ni uko ibibazo byose abanyarwanda bahurira nabyo bituruka ku bantu bakorana n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

Abanyarwanda 40 batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza