Igisirikare cya Uganda cyakubise abanyamakuru, Umugaba Mukuru avuga ko bazabishyurira amafaranga y’ibitaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gashyantare 2021 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi yavuze ko kuba hari abasirikare baherutse gukubita abanyamakuru bitumvikana, abisabira imbabazi ndetse avuga ko igisirikare kizishyurira abakubiswe amafaranga y’ibitaro.

Kuwa 17 Gashyantare, ubwo Robert Kyagulanyi uherutse gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu yagezaga ikirego cy’uko muri Uganda hakomeje kugaragara ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, igisirikare cy’iki gihugu cyagaragaye gikubita abaturage.

Muri ibi bikorwa byakozwe n’umutwe ushinzwe imyitwarire mu girikare, Military Police hakomerekeyemo abanyamakuru batandatu.

Mu kiganiro Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ibyabaye binyuranyije n’amategeko ndetse ko ababikoze bazabiryozwa kandi bikamenyeshwa abaturage.

Yijeje abakubiswe ko igisirikare kizabishyurira amafaranga y’ibitaro.

Uku gukubita abanyamakuru bikozwe n’Igisirikare cya Uganda byamaganywe n’umuryango w’Abibumbye uvuga ko ababikoze bakwiye gukurikiranwa.

Ibi bikorwa kandi byamaganwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye Guverinoma ya Uganda kubuza abasirikare n’abapolisi gusagarira abaturage n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi yavuze ko abanyamakuru bakubiswe igisirikare kizabishyurira amafaranga y'ibitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .