Igihirahiro ku mpunzi z’Abarundi zemerewe ubwenegihugu na Tanzania amaso agahera mu kirere

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu Barundi bahungiye muri Tanzania ahagana mu 1972 bakomeje kwinubira ko kugeza magingo aya bari hagati nk’ururimi, ahanini kubera ko badasobanukiwe niba by’ukuri ari Abarundi cyangwa Abanyatanzaniya ku mpamvu z’ubukererwe bw’ubwenegihugu bemerewe na Tanzania.

Intandaro ya byose ni icyemezo Leta ya Tanzania yafashe mu 2015, nyuma y’ibiganiro byamaze ibyumweru bibiri hagati y’iki gihugu n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ku isi (HCR) aho izo mpunzi zari zasezeranijwe kubona ubwenegihugu, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Umwaka ushize nibwo HCR yatangaje ko igiye kurangiza ibyo guha ubwenegihugu abarundi.

Nubwo byavugwaga gutyo ariko, The East African yo ku wa 12-18 Gicurasi 2018 yagarutse kuri ubu buzima bwo mu cyeragati aba Barundi bakomeje kubamo, bibaza niba bagomba gutaha iwabo cyangwa bagomba kuguma muri Tanzania.

Margareth Lameck Mtema wahunze u Burundi mu 1972 yagize ati “Hano ibintu bihora bihindura isura uko politiki ihindutse, kuri ubu dutangiye guhangayika na none. Ntitwizeye umutekano wacu, mu by’ukuri twibaza igikerereza guhabwa ubwenegihugu kugira ngo tubeho nk’abandi baturage.”

Ubusanzwe Tanzania icumbikiye impunzi z’Abarundi 315.000, abasaga 230.000 muri bo bahunze umutekano muke wabanjirije ukanakurikira amatora yo mu 2015, mu gihe Perezida Petero Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu.

Icyakora guhera mu 2007, Tanzania imaze guha ubwenegihugu Abarundi basaga 170,000 muri 200,000 bari batoranijwe.

Ibintu ariko byaje kuba bibi aho Perezida Petero Nkurunziza agiriye uruzinduko muri iki gihugu muri Mutarama 2017, kuva ubwo John Pombe Joseph Magufuli yasabye ko ibyo guha ubwenegihugu abari impunzi z’Abarundi bihagarara, ndetse n’ibyangombwa bisanzwe bihabwa abahungira mu Burundi mu gihe cya vuba bigahagarara ubwo.

Muri Mutarama kandi uyu mwaka, Tanzania yikuye mu masezerano yagiranye na HCR mu cyiswe “The Comprehensive Refugee Response Framework, CRRF yo gufasha impunzi kwigira ubwazo.

Mu mpamvu zatanzwe n’iki gihugu mu kwikura muri uwo mugambi, harimo ko nta bushobozi mu mafaranga iki gihugu gifite kandi ko biri no mu nyungu z’umutekano wayo.

Mtema avuga ko kutagira ibyangombwa nk’abandi benegihugu bibabangamiye cyane kuko nta wabona akazi, ishuri n’izindi serivisi zihabwa abenegihugu.

Imibare itangwa na HCR yemeza ko uhereye muri Nzeri 2017, impunzi 20,000 zimaze gusubira mu Burundi, ariko ikavuga ko ikurikije uko ibintu bimeze muri icyo gihugu, uretse gufasha abataha gutaha gusa, ngo HCR ntishobora kubibakangurira.

Komiseri Ushinzwe ikiremwa muntu muri Loni Zeid Ra’ad aherutse gutangaza ko mu Burundi nta mutekano uhari kuko iki gihugu cyashyizwe ku rutonde rw’ibyibasira abaturage babyo nka Yemen, Syria, Myanmar ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza