Iryo gerageza ryakorewe muri Amerika ryatanze icyizere ko urwo rukingo rushobora kwemererwa kuhakoreshwa ku bantu bari muri iyo myaka.
Pfizer yatangaje ko nibura mu mwaka utaha w’amashuri, abanyeshuri bari muri icyo kigero bazatangira guterwa urwo rukingo.
Ubusanzwe urukingo rwa Pfizer rwemerewe guhabwa abantu bafite hejuru y’imyaka 16.
Mu bana 2260 bakoreweho igerageza, 18 gusa nibo barwaye Covid-19, biruha amahirwe menshi yo kurinda icyo cyiciro ku rwego ruhambaye.
Nta bimenyetso bidasanzwe urwo rukingo rwateye abana barutewe, ibyagaragaye ni kimwe n’ibyabonetse mu bantu bageragerejweho urukingo bafite hagati y’imyaka 16 na 25.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!