Icyo inzobere zivuga ku hazaza h’ifaranga rya CFA rikoreshwa mu Burengerazuba bwa Afurika

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 7 Gicurasi 2018 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Impuguke zitandukanye zikomeje guhuriza ku gusaba ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika gukora impinduka zitondewe ku ikoreshwa ry’ifaranga rya CFA, nyuma y’ibitekerezo bikomeza gutangwa ku miterere n’imikoreshereze y’iri faranga.

CFA ni ifaranga rihurirwaho n’ibihugu hafi ya byose byahoze bikolonizwa n’u Bufaransa byiganje muri Afurika y’u Burengerazuba.

Imiterere, imikoreshereze na politiki y’iri faranga ariko ntiyakunze kuvugwaho rumwe n’abahanga mu by’ubukungu bw’Isi, aho bamwe baribona nk’intwaro yo gutsikamira ukwigenga kwa Banki Nkuru z’ibihugu bigize akarere rikoreshwamo n’ubukungu bwabyo, mu gihe hari ababona ibinyuranye n’ibyo.

Aya mavugurura aheruka gutizwa umurindi n’Umufaransa wahoze akuriye Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Dominique Strauss-Kahn, uheruka gushyira hanze inyandiko ya paji 29 agaragaza icyo yise impinduka zikenewe.

Niho yasabye ko igihugu cye kitakomeza kwivanga mu micungire y’iri faranga, hagasuzumwa uruhare u Bufaransa bugira mu mikorere ya banki nkuru z’ibihugu rikoreshwamo, maze abenegihugu bagafata izo nshingano z’ibanze mu mikorere mishya.

Strauss-Kahn anemeza ko bibaye byiza iri faranga ryaba nk’idevize ibihugu bikoresha mu buhahirane hagati yabyo, kandi rikagumana ubushobozi bwo kubungabunga ubukungu bw’akarere rikoreshwamo, n’ibihugu nka Ghana bikemererwa kuba byakwinjiramo n’ubwo bitari mu bukoloni bw’u Bufaransa.

Carlos Lopez wigeze kuba umuyobozi ushinzwe Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye kuri Afurika hagati ya 2012 na 2016, ubu ni umwarimu mu by’Ubukungu muri Kaminuza ya Cape muri Afurika y’Epfo.

Yashimangiye ko impinduka zikenewe, anavuga ko ashimishwa no kuba impuguke nka Strauss Kahn uzwi mu by’ubukungu n’imicungire y’ifaranga ku Isi yarabikomojeho, bityo ari ikimenyetso cy’uko abantu bagera ku bwumvikane igihe icyo aricyo cyose.

Lopes yabwiye Jeune Afrique ko amavugurura kuri iri faranga yagendera ku bintu bitatu by’ingenzi.

Yakomeje agira ati « Icya mbere ni ifaranga rigenderwaho. Kubera ko u Burayi butakiri umufatanyabikorwa w’imena w’ubucuruzi wa Banki Nkuru y’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (BCEAO) na Banki y’Ibihugu bya Afurika yo hagati (BEAC), ikoreshwa rya CFA rikwiye kuba mu buryo bw’ifaranga mpuzamahanga hagamijwe gufasha mu bucuruzi mpuzamahanga n’aka karere, by’umwihariko harebwe nk’izamuka ry’u Bushinwa.»

Ikindi yakomojeho ni uko hakenewe gushyiraho politiki imwe y’ifaranga, cyane ko usanga banki nkuru z’ibihugu zitagira uruhare ruhagije mu bikorwa byo gutera inkunga no guteza imbere ubukungu bw’aka karere.

Kimwe na Dominique Strauss-Kahn, Carlos Lopes nawe avuga ko impinduka zagenda zikorwa gahiro gahoro, kugira ngo hirindwe ko hari ibyakorwa mu buryo budakwiye, bityo bikaba byagira ingaruka zikomeye ku bukungu mpuzamahanga.

Indi mpuguke Abdourahmane Sarr w’umunya-Senegal we yitsa cyane ku bwigenge bukwiye guhabwa Banki nkuru z’ibihugu. Uyu mugabo wanahagarariye FMI muri Benin na Togo mu gihe cy’imyaka 14 yose yagize ati “Ntawe utabona ko ibi byo kuvugurura ifaranga rya CFA ari ngombwa.”

Ati “Ariko igikenewe ni ukureka za Banki bwite z’ibihugu zikaba arizo zifata inshingano yo gucunga ubukungu n’ifaranga ryabyo.”

We asanga igikenewe ari uko Banki Nkuru zigira ububasha bwo kubasha gufata ibyemezo ku ivunjisha bidasabye ko zibanza kureba kuri politiki, nk’uko bikorwa kuri Banki Nkuru y’u Burayi.

Yakomeje agira ati “Muri ubu buryo, Umuryango w’Ubukungu n’Ifaranga bya Afurika yo hagati, mu gihe cyo gutakaza agaciro kwa CFA mu 2014 wagombaga kuba warafashije ubukungu bw’ibihugu guhangana n’igabanyuka ry’ibiciro bya by’ibikomoka kuri peteroli.”

Sarr kandi asanga ibyakorwa byose bidakeneye impuguke z’abanyamahanga mu gace gakoresha CFA nk’uko Strauss-Kahn yabigaragaje. Yakomeje agira ati “Dukeneye guha ubushobozi inzego kandi zigahabwa ububasha busesuye.”

Abdourahmane Sarr yanavuze ko hakenewe gushimangirwa imiyoborere ndetse ibintu byose bikanyuzwa mu mucyo n’uko Banki Nkuru y’u Burayi ibigenza. Ibyo ngo bikagendana n’imikorere iha agaciro abashoramari b’abanyamahanga kimwe n’ab’imbere mu bihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza