Ibyo kwitega mu Nama ya 34 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 6 Gashyantare 2021 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu munsi, hateganyijwe Inama ya 34 ihuza Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) aho byitezwe ko hari buganirwe kuri bimwe mu bibazo bikomereye uyu mugabane muri ibi bihe byahuriranye na Coronavirus.

Coronavirus ni kimwe mu by’ibanze iyi Nama iri buganireho, kuko n’ubwo Umugabane wa Afurika ufite 3% gusa by’abarwayi ba Coronavirus ku Isi, ariko iki cyorezo gikomeje gufata indi ntera kuri uyu Mugabane ku buryo gishobora kwiyongera cyane.

Kimwe mu by’ibanze aba bayobozi bagiye kugarukaho harimo gushaka inkingo za Coronavirus, zizatuma uyu mugabane urwanya iki cyorezo bityo n’ingaruka z’ubukungu, n’ubwo zitazabura kuza, ariko zikagabanuka.

Igituma iyi ngingo igira uburemere bukomeye, ni uko bikekwa ko mu gihe Afurika itaramuka ibonye inkingo nk’uko biri kugenda ahandi, icyorezo cya Coronavirus gishobora gusigara kuri uyu mugabane wonyine kugeza nibura mu mwaka wa 2023, ari cyo gihe uyu mugabane wabonera nibura inkingo zakingira 60% by’abawutuye, ari na cyo kigero cyarema ubwirinzi bwarandura Coronavirus.

Ni ku bw’izo mpamvu abayobozi ba Afurika bari gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu mugabane ubone inkingo zikenewe, mu gihe bimaze kugaragara ko indi migabane nayo ihangayikishijwe n’inkingo, ndetse iri kuzigabanya byo kuzimara, ku buryo Afurika isigara mu cyeragati.

Ibihugu byinshi bya Afurika bizabona inkingo muri gahunda ya Covax, ariko 25% gusa ni byo byamaze kugaragaza gahunda ihamye yo gushaka ubushobozi buzatuma bikomeza ibikorwa byo gukingira na nyuma yo kubona inkingo za Covax, ingingo iteye impungenge.

Mu bindi aba bayobozi bakuru bari buze kugarukaho harimo ibibazo by’intambara n’amakimbirane ku Mugabane wa Afurika.

Ikibazo cya Centrafrique kiri ku murongo w’ibyigwa, aho bivugwa ko ari ikibazo kinakomeye kuko gihanganishije ibice bibiri by’uyu Mugabane.

Ibihugu birimo Congo Brazaville na Tchad bishyigikiye inyeshyamba zo muri icyo gihugu, mu gihe ibirimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola bishyigikiye Leta y’icyo gihugu, mu ntambara ikomeje guca ibindi aho yatumye abantu barenga ibihumbi 200 000 bahunga.

Ikibazo cy’intambara iri kubera mu gace ka Tigray muri Ethiopia na cyo kiri ku murongo w’ibiza kuganirwaho, aho kimaze gutuma abarenga ibihumbi 60 000 bahungira mu bihugu birimo Sudan.

Ikindi kibazo kiri ku murongo w’ibyigwaho ni icy’ubwumvikane bucye hagati ya Kenya na Somalia. Iki kibazo cyakajije umurego mu mpera z’umwaka ushize ubwo igihugu cya Somalia cyirukanaga ambasaderi wa Kenya, ndetse kikanashinja Leta y’icyo gihugu gushaka kwivanga muri politiki yacyo.

Ikindi kibazo kiza kuganirwaho n’abayobozi b’Umugabane ni icy’umupaka wa Sudan na Ethiopia, gihuje ibihugu byombi mu gihe n’ubundi bisanzwe bitarebana neza ku kibazo cy’urugomero igihugu cya Ethiopia kiri kubaka, ibihugu bya Sudan na Misiri bikavuga ko ruzagira ingaruka ku itemba ry’umugezi wa Nile.

Iyi Nama kandi iraza kwemerezwamo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, nk’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka, asimbuye Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo wari usanzwe ayoboye uyu Muryango.

Haranatorwa Komite nshya kandi izayobora uyu Muryango mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, kuko isanzwe iza gusoza manda yayo. Iyi Nama izamara iminsi ibiri, ikazarangira ku munsi w’ejo.

Abayobozi ba Afurika bagiye guterana mu gihe Umugabane wugarijwe na Coronavirus ndetse n'intambara hirya no hino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .