Ibyihariye kuri Samia Suluhu wabaye Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzania

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 19 Werurwe 2021 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Uwari Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, warahiriye kuba Umukuru w’iki gihugu nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli, yabaye umugore wa mbere ukiyoboye, aba uwa kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uwa cyenda mu bagore babaye abakuru b’ibihugu muri Afurika.

Samia Suluhu ufite imyaka 61 yavukiye mu Kirwa cya Zanzibar, yinjira muri politiki mu 2000 ubwo yatorerwaga kuba umudepite mu Nteko ya Zanzibar, ndetse muri uwo mwaka yagizwe Minisitiri w’Umurimo, Uburinganire n’Iterambere ry’Abana, umwanya yamazeho imyaka itanu.

Mu 2005 kugeza mu 2010 yabaye Minisitiri w’Ubukerarugendo, Ubucuruzi n’Ishoramari. Mu 2010 atorerwa kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umujyi wa Makunduchi uherereye muri Zanzibar. Muri uwo mwaka, uwari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, yamugize Minisitiri wa Leta ushinzwe Ibikorwa bya Guverinoma mu Biro bya Visi Perezida.

Mu 2014, Samia yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko. Mu 2015, nyakwigendera John Pombe Magufuli yamuhisemo nk’umuntu uzamubera Visi Perezida ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Tanzania.

Magufuli amaze gutsinda amatora, Samia yabaye Visi Perezida wa cumi wa Tanzania ndetse yandika amateka y’uko abaye umugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya mu mateka y’icyo gihugu. Yakomeje kuri uwo mwanya mu 2020, ubwo Perezida Magufuli yatsindiraga kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, yarahiriye kuba Perezida wa Tanzania, nyuma y’iminsi ibiri uwari Perezida w’icyo gihugu yitabye Imana. Samia azayobora imyaka itanu Perezida Magufuli yari asigaje kuyobora.

Samia azwiho kuba umuyobozi mwiza, uzi gutega amatwi kandi ushyira mu gaciro. Umwe mu bakoranye na we mu Biro bya Visi Perezida, January Makamba, yavuze ko ari umuyobozi ushoboye.

Yagize ati “Naramwitegereje cyane, ndeba uko akora, uburyo afata ibyemezo n’imico ye, ni umuyobozi ushoboye cyane.”

Samia Saluhu yavutse tariki 27 Mutarama mu 1960 muri Zanzibar. Yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1977. Mu 1986 yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu by’Imiyoborere rusange (Public Administration) yakuye muri Kaminuza ya Mzumbe.

Kuva mu 1992 kugeza mu 1994 yize amasomo ajyanye n’Icungamutungo muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Mu 2015 yabonye Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Icungamutungo Rusange, yakuye muri Porogaramu ihuriweho na Kaminuza ya Tanzania hamwe ni iya Southern New Hampshire iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Samia yashakanye na Hafidh Ameir mu 1978. Bafitanye abana bane, umwe muri bo witwa, Mwanu Hafidh Ameir, ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zanzibar.

Abagore babaye abakuru b’ibihugu muri Afurika

Hagati ya 1993-1994, Sylvie Kinigi yabaye Perezida w’u Burundi nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Melchior Ndadaye. Ni we wabaye umugore wa mbere ubaye umukuru w’igihugu muri Afurika.

Kuva mu 2006 kugeza 2018, Ellen Johnson Sirleaf yabaye Perezida wa Liberia. Mu 2009, Rose Francine Rogombe, yabaye Perezida w’agateganyo wa Gabon, nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Omar Bongo.

Mu 2012, Monique Ohsan-Bellepeau, yabaye Perezida w’Ibirwa bya Maurice, mu gihe cy’inzibacyuho ubwo uwari Perezida, Anerood Jugnauth, yari amaze kwegura.

Kuva mu 2012 kugeza 2014, Joyce Banda, yabaye Umukuru w’Igihugu cya Malawi nyuma y’urupfu rwa Perezida Bingu wa Mutharika. Hagati ya 2014-2016, Repubulika ya Centrafrique yayobowe n’umugore witwa Catherine Samba-Panza nyuma y’uko uwari Perezida Michael Djotodia yeguye ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Hagati ya 2015-2018, Ameenah Gurib-Fakim, yabaye Perezida w’Ibirwa bya Maurice naho kuva mu 2018 kugeza ubu, Ethiopia iyobowe n’umukuru w’igihugu w’umugore, Sahle-Work Zewde.

Perezida wa Tanzania, Samia Saluhu, yabaye umugore wa mbere uyoboye iki gihugu, n'uwa cyenda muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .