00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiteye amatsiko ku bagore barinda Perezida wa Tanzania

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Umutekano w’abakuru b’ibihugu uza ku isonga ku buryo ababarinda baba biteguye no kuhasiga ubuzima ariko ubwa Perezida ntibujye mu kangaratete. Bamwe mu mpuzankano zabugenewe, abandi bitandiye mu myambaro nk’umugenzo mu idini ya Islam, shira amatsiko ku barinzi bihariye b’abagore bacungira hafi icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano wa Samia Suluhu Hassan, Perezida umaze amezi make aramukijwe Tanzania.

Suluhu uhora yitandiye mu myambaro izwi ku izina rya ‘Hijabs’ ahuriye na Halimah binti Yacob uyobora Singapore ku kuba ari bo bakuru b’ibihugu b’abagore b’Abayisilamu mu Isi nzima. Uyu mukuru w’Igihugu cya Tanzamia wagiye ku buyobozi asimbuye John Pombe Magufuli witabye imana atarangije manda ye ya kabiri, umutekano we wa hafi ucungwa n’abarinzi bihariye b’abagore.

Iyi ni imwe mu migirire iranga aba barinzi bihariye ba Suluhu mu rwego rwo kubungabunga umutekano we:

Imyambarire yabo

Abarinzi bihariye ba Suluhu itsinda ryabo rigizwe n’abagore bambaye impuzankano za gisirikare zabugenewe ndetse n’abambaye imyenda isanzwe bashyiraho na ‘Hijab’.
Uburyo bagendamo

Iyo bari mu kazi kabo ko gucungira umutekano perezida, imigendere n’intambuko yabo iba yihariye kuko bagomba kugenda bamugaragiye mu buryo bw’ishusho ya mpandenye, babiri bagenda bamukikije abandi babiri inyuma nk’uko bikunze kugaragara mu mashusho n’amafoto atandukanye y’ibikorwa bya buri munsi bya Suluhu.

Uburyo buryo bw’intambuko bukunze gukoreshwa n’inzego zicunga umutekano w’abayobozi bakomeye, abahanga mu gucunga umutekano w’abanyacyubahiro, bavuga ko kugenda bakoze igisa nk’ igikarito cya mpandenye ari uburyo bwo kuba babasha gukura perezida byoroshye ahantu hari ibyago byinshi nko mu ruvunganzoka.

Bamubimburira kugera aho agiye

Aba barinzi baba bagomba kumenya neza ko aho Perezida agiye umutekano waho ko ari nta makemwa bityo bagafata iya mbere ku buryo ahagera bamaze kwizera neza ko arinzwe uko bikwiriye.

Mu ruzinduko Suluhu yagiriye muri Kenya tariki ya 4 Gicurasi 2021, akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta aba barinzi bose bari bahasesekaye mbere.

Utanga itegeko mu gihe habaye ikintu kidasanzwe

Haramutse hagize ikidasanzwe gitungurana aho Suhulu ari, biba bigoye ko hari uwamwegera kuko abarinzi be bihariye baba biteguye gukumira, kuburizamo no kwihutana perezida ahatekanye mu gihe haba hari igitero agabweho.

Hafi ya Suluhu haba hari abandi barinzi bakoze igisa n’uruziga bagomba kugoboka mu gihe haba hagize ikidasanzwe kiba aho baba bafite inshingano yo kubona vuba inzira yo kumunyuzamo bamujyana mu modoka cyangwa ahandi hatamuteza ikibazo.

Aba barinzi baba bafite umuyobozi uba uri ahantu runaka mu gihe perezida ari mu ruzinduko cyangwa mu kandi kazi. Uyu muyobozi ni we ufata umwanzuro ku buryo bari bucungemo umutekano, kuba bahindura umuhanda bari gukoresha mu gihe uwo bagendagamo bawukemanga, ndetse uyu muyobozi aba ashinzwe guhamagara imodoka zo gutanga umusada mu gihe habaye ikibazo.

Uyu muyobozi kandi aba afite uburyo bubiri bw’itumanaho yifashisha atanga amabwiriza y’ igikorwa kandi ubwo buryo bukaba budashobora kwinjirirwa cyangwa ngo bwumvirizwe n’undi wese uretse abo umuyobozi yageneye ayo mabwiriza.

Imikorere yabo mu gihe Perezida atanga imbwirwaruhame
Iyo arimo ageza ijambo ku baturage ba Tanzania cyangwa se ahandi hose, aba barinzi be b’abagore baba bagomba kuguma mu nshingano, bari ku ruhimbi aho atangira imbwirwaruhame.

Haba hari kandi umwe ugomba guhagaraga inyuma ari maso kandi yiteguye no kuba yakwitangira Perezida Suluhu mu gihe bibaye ngombwa.

Umubare wabo

Uretse bariya bane bakunze kugaragara hafi ya Suluhu, umubare w’abarinzi bihariye be ntabwo uzwi ku mpamvu z’umutekano we n’ubundi.

Ibijyanye n’umubare wabo bikomeza kuba ibanga kugira ngo bitaba intandaro yo kuba bakoroherezwa umugizi wa nabi wakwifuza kubaca mu rihumye nubwo aba barinzi bihariye baba barikanuye ubudahuga.

Uretse Suluhu ukunze kugaragara agaragiwe n’abarinzi bihariye b’abagore, uwahoze ari Perezida wa Libya, Colonel Muammar Gaddafi na we yarindwaga n’abagore, aho kuri we abagore ngo yabizeragamo ububasha buhambaye kurusha abagabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Abarinzi ba Perezida Suluhu bose ni abagore, bamuhora iruhande amanywa n'ijoro
Aba bagore ntibagoheka, baba bareba impande n'impande ngo hatagira igihungabanya uwo barinda
Iyo Perezida Suluhu, abarinzi be babiri baba bamuri inyuma
Abagore bamaze kwerekana ko bafite ubushobozi bungana n'ubw'abagabo mu ngeri zitandukanye
Mu muhango wo gushyingura Magufuli, Samia yari agaragiwe n'abarinzi be b'abagore
Mu mihango ikomeye, hari ubwo usanga abagabo bake bafatanyije aka kazi n'abagore
Ahantu hose Suluhu ajya, aba barinzi baba bamuri iruhande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .