00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibisasu bibiri byaturikiye i Kampala

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Ibisasu bibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri byaturikiye imbere y’Ingoro Ishinga Amategeko mu Mujyi wa Kampala, bihitana abantu batandatu mu gihe 33 bakomeretse.

Ibyo bisasu bivugwa ko byari mu modoka yari iparitse imbere y’ahari ATM ya ABSA. Ntabwo haramenyekana umuntu waba wabiteye nubwo hakekwa umutwe wa ADF.

Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano zahise zihagera bwangu, Croix Rouge nayo ihita itangira kwita ku baturikanywe nabyo.

Hari amashusho agaragaza imodoka ya Polisi yangiritse bikomeye biturutse kuri iri turika.

Imirimo y’Inteko yahise isubikwa, Abadepite basabwa kuguma mu ngo zabo ntibajye ku Nteko Ishinga Amategeko.

Ambulance yageze ahabereye iyi nsanganya hashize iminota 30 ibi biturika bibaye.

Hashize iminsi muri Uganda haba ibitero nk’ibi kugeza naho inzego z’umutekano zivuze ko bigabwa n’umutwe wa ADF. Gusa nta makuru aratangazwa kuri iki cy’uyu munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .