Ibiro by’ishyaka rya Agathon Rwasa i Bujumbura byatwitswe habura umunsi umwe ngo bitahwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kamena 2019 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’Ishyaka Congrès Nationale pour la Liberté (CNL) mu Mujyi wa Bujumbura byatwitswe habura amasaha make ngo bitahwe ku mugaragaro.

Kuri iki Cyumweru nibwo byari biteganyijwe ko ibyo biro biherereye muri Komine Nyabiraba byagombaga gutahwa ku mugaragaro.

CNL ya Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bibabaje kuba ibiro byayo byatwitswe mu gihugu kivuga ko cyemera amashyaka menshi.

Ryagize riti “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ibiro by’ishyaka CNL i Bujumbura byatwitswe n’abantu bataramenyekana. Byari byabanje kugeragezwa bwa mbere kuwa Gatatu. Byagombaga gutahwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru.”

Iryo shyaka ryakomeje rigira riti “Ni igisebo ku gihugu gifite Itegeko Nshinga ryemera amashyaka menshi.”

Ishyaka CNL ni rishya mu Burundi kuko ryemewe n’amategeko muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’uko umuyobozi waryo Agathon Rwasa yirukanywe mu rindi rya FNL yahozemo.

Iri shyaka riri gufungura ibiro hirya no hino mu gihugu mu gihe ryitegura kwitabira amatora rusange ateganyijwe umwaka utaha.

CNL iri kugenda ishyira ibiro byayo bitandukanye hirya no hino mu gihugu mu gihe hitegurwa amatora umwaka utaha
Ibi biro byagombaga gutahwa kuri iki cyumweru
Ibiro bya CNL byatwitswe

IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza