00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bikomeje gufata indi ntera muri Ethiopia: Inyeshyamba zigambye gusatira Umurwa Mukuru

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Ugushyingo 2021 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Umwuka mubi muri Ethiopia ukomeje gufata indi ntera ku buryo igihe icyo aricyo cyose hashobora kwaduka intambara karundura. Umwe mu mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Abiy Ahmed yatangaje ko babura ibilometero 25 kugira ngo bagere mu Murwa Mukuru i Addis Ababa.

Odaa Tarbii uvuganira Umutwe wa Oromo Liberation Army (OLA) yatangaje ko ingabo zawo zigera ku 1.165 ziri mu nzira igana mu Murwa Mukuru ndetse ko zibura intera nto ngo zihagere.

CNN yatangaje ko bimwe mu byerekezo aba barwanyi batangaje ko bamaze kugeramo, abatangabuhamya bavuze ko ntabo bigeze bahababona.

OLA na Tigray Defense Force (TDF) ni imitwe ibiri yiyunze kugira ngo irwanye ubutegetsi buriho muri Ethiopia. Ku Cyumweru, iyi mitwe yombi yatangaje ko yafashe uduce twa Dessie na Kombolcha muri Ahmara, ari nayo irimo umuhanda ugana i Addis Ababa muri ibyo bice.

Ku rundi ruhande, isiganwa ryo ku maguru ku biruka ibilometero 10 ryagombaga kubera i Addis Ababa ryasubitswe. Ni ryo rikomeye ku Mugabane wa Afurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .