00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikubiye mu nama Mushikiwabo yagiriye umuhungu wa Idriss Déby ubwo bahuriraga i Paris

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, [Francophonie], Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Perezida uyoboye akanama ka gisirikare kari ku butegetsi bw’inzibacyuho muri Tchad, Général Mahamat Idriss Déby Itno, amugira inama y’uko yazategura amatora anyuze mu mucyo.

Gén. Mahamat Idriss Déby Itno ni we uyoboye Tchad kuva se, Idriss Déby Itno yakwitaba Imana muri Mata 2021 biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa FACT utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Mushikiwabo ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021 yakiriye mu biro bye Perezida Général Mahamat, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano muke uri muri Tchad ari na byo byatumye Perezida Idriss Déby araswa.

OIF ibinyujije kuri Twitter yavuze ko kandi aba bombi baganiriye ku mikorere y’inzibacyuho yashyizweho muri Tchad, aho Mushikiwabo yagiriye inama Général Mahamat yo kuba yategura ibiganiro bidaheza ndetse n’amatora anyuze mu mucyo mu gihe inzibacyuho izaba irangiye.

OIF yakomeje ivuga ko Mushikiwabo yijeje Perezida Général Mahamat ubufasha bw’uyu muryango muri izi gahunda zombi.

Perezida Mahamat abinyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Mushikiwabo, avuga ko OIF itanga umusanzu mu bikorwa bigamije kugarura amahoro.

Ati “Muri iki gitondo nasuye ibiro bikuru by’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa i Paris. Ndashimira Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo kubera kunyakira neza. Ntewe ishema n’ibikorwa bya OIF, ifasha mu bijyanye n’amahoro n’ibiganiro.”

Kuva Gén. Mahamat Idriss Déby yagera ku butegetsi yakunze kugaragaza ubushake bwo gukomeza umubano ubutegetsi bwa se bwari bufitanye n’ibindi bihugu, ndetse muri Gicurasi 2021 yohereje mu Rwanda murumuna we akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Abdelkerim Déby Itno. Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango yagiranye ibiganiro na Perezida Mahamat amugira inama yo gutegura amatora anyuze mu mucyo
Perezida Mahamat yishimiye ibiganiro yagiranye na Mushikiwabo, agaragaza ko OIF igira uruhare mu kugarura amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .