00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihumbi by’Abanya-Zambia bazindukiye mu matora ya Perezida

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kanama 2021 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Abanya-Zambia bazindukiye mu matora arimo ay’Umukuru w’Igihugu, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kuri uyu wa Kane.

Ibihumbi by’abaturage bazindukiye ku biro by’itora mu gitondo cya kare ndetse ahenshi hagaragaye imirongo miremire nk’uko BBC yabitangaje.

Aya matora abaye mu gihe ubukungu bwa Zambia bukomeje kuzahara nyamara Perezida, Edgar Lungu, yatangaje ko yizeye intsinzi, ikaba ari na yo mpamvu yatumye yiyamamaza.

Lungu arimo gushaka manda ya kabiri y’imyaka itanu ariko ntiyorohewe na Hakainde Hichilema, umukandida w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bahanganye. Abakandida bose bahatanira uyu mwanya ni 14.

Abatora biganjemo urubyiruko basaba ko habaho amavugurura mu bukungu kandi bakarushaho kubona amahirwe y’akazi.

Akanama gashinzwe amatora muri Zambia kasezeranyije ko azaba mu mucyo kandi mu buryo bwizewe.

Polisi n’abasirikare bashyizwe mu bice bitandukanye by’igihugu ngo bacunge umutekano ku biro by’itora ndetse indorerezi mpuzamahanga na zo zahateye amatako ngo zigenzure imigendekere yayo.

Hakainde Hichilema, umukandida w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi uhanganye na Edgar Lungu
Ku biro by'amatora hagaragaye imirongo y'abaturage bategereje gutora
Perezida Edgar Lungu ari mu bitabiriye amatora mu ba mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .