Kwamamaza

Ibihugu 47 byahuriye ku gushakisha uburyo Malariya yarandurwa muri Afurika

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 08:59' na Deus Ntakirutimana


Ibihugu 47 bigize ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS) byatangiye umurongo mushya wo kureba uko byarandura burundu indwara ya Malariya ikomeje kwica benshi ku mugabane wa Afurika.

Umuvugizi wa Loni ku Isi, Stephane Dujarric yatangaje ko Malariya ari indwara ikomeje guhitana Abantu benshi ku mugabane wa Afurika ku buryo mu 2015, abasaga 90% bahitanywe nayo ku Isi ariho baturuka.

Muri rusange ngo nubwo hagiye hafatwa ingamba zitandukanye mu guhangana na Malariya, zagize n’uruhare mu gutuma umubare w’abo ihitana bagabanuka ku kigero cya 66% guhera mu myaka 2000, ngo Malariya ntiracika ku Isi, ku buryo ikomeje kubera umutwaro umugabane wa Afurika ukennye kurusha iyindi.

Muri 2015 abantu basaga miliyoni 190 ku mugabane wa Afurika barwaye Malariya, abasaga ibihumbi 400 irabica.

Muri Afurika abasaga miliyoni 800 baracyahura n’ingaruka zayo, nubwo OMS yiyemeje ko igomba kuba yaranduwe muri Afurika muri 2030, mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye. Urwo rugamba rukaba rusaba miliyari 66 z’amadolari ya Amerika.

Bimwe mu bituma Malariya itarandurwa muri Afurika birimo icyuho kikigaragara mu kuyirwanya, ubufasha bukiri buke, imiti iyivura n’iyica imibu yagiye itakaza ubushobozi bwo guhangana nayo , ubushobozi bukiri bucye mu bijyanye n’ubuvuzi n’ibindi.

Mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ubushobozi bwo guhangana na Malariya bwagiye bugabanuka muri 2014, ubwo byashyiraga imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Ebola cyibasiye ibihugu bya Liberia, Sierra Leone na Guinea.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved